Home Ubukungu Ubu umubyeyi ashobora kumenya amakuru y’umwana we uri ku ishuri nkaho babana

Ubu umubyeyi ashobora kumenya amakuru y’umwana we uri ku ishuri nkaho babana

0

Urubyiruko rw’u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga rwamuritse porogaramu (software) ishobora gutuma umubyeyi amenya amakuru y’umwana we uri ku ishuri nk’aho basanzwe babana ku ishuri kuko abona uko umwana yitabira amasomo, amanota ye mu masomo yose, imyitwarire ye n’ibindi.

Porogaramu yitwa Schoolbox yamuritswe kuri uyu wagatanu igiye gufasha ababyeyi  gukurikirana ubuzima bw’abana babo bwa buri munsi nkaho babana igihe bari ku ishuri.

SchoolBox ishobora gukoreshwa muri mudasobwa no kuri telefoni umubyeyi ahana amakuru n’ikigo umwana we yigaho, yakozwe n’abanyarwanda bibumbubiye muri Tek Africa bafashijwe na Soleil Ltd, iyi porogaramu abayikoze  bavuga ko itandukanye n’izindi zose zari zisanzweho kuko ikubiyemo ibintu bigera kuri 18.

Bajeneza yann Vladimir, umwe mu barikoze agira ati “ Harimo amakuru yose umubyeyi yakwifuza kumenya ku mwana we uri kwishuri, harimo kumenya niba  yitabira amasomo uko bikwiye, imyitwarire ye (discipline), n’ishuri ry’umwana rikaba ryaha umubyeyi ubutumwa cyangwa rikavugana n’umubyeyi igihe cyose.”

Bajeneza, akomeza avuga ko iri koranabuhanga ryabo ryoroshye cyane kurikoresha kuburyo umwarimu ashyiramo amakuru yose y’amasomo,amanota, ingengabihe y’amasomo, gutiriramo ibitabo, gukora urutonde rw’abitabiriye amasomo, kuburyo aya makuru yose abonwa n’umubyeyi w’umunyehsuri n’abandi bayobozi b’ishuri.

Ikindi cyongeye kuri irikoranabuhanga ni uko abanyeshuri bashobora kuryifashiha bakurikirana amasomo batari mu ishuri  (online course). Iri koranabuhanga rizahabwa ibigo by’amashuri byose bizaryifuza ku buntu mu mwaka wambere nyuma bakazishyura amafaranga abarikoze bavuga ko azaba ari make cyane.

Bajeneza ati: “ Ntabwo tuzagora ababyeyi kuko icyo tugamije si amafaranga ni uguteza imbere uburezi hifashishijwe ikoranabuhanga, ikindi ikigo kizemera gukoresha iri koranabuhanga ryacu tuzagikorera urubuga rwa internet (website) ku buntu.”

Emmanuel Nshimyumuremyi, wari uhagarariye Lyce de Kigali, ubwo hamurikwaga uru rubuga yarushimye avuga ko hari ibibazo ruje gusubiza.

Ati: “ Uru rubuga rutanga amakuru yose y’umunyeshuri ku mubyeyi kuko n’iyo umubyeyi aje gusura umwana ntabonana n’abarimu bose, ariko uru rubuga rukwereka uko umwana ahagaze mu masomo yose bitagusabye gushaka buri mwarimu wese ngo muganire.”

Theogene Uwiragiye ushinzwe guhuza ibikorwa muri Soleil Ltd yemeza ko bazakomeza gutera inkunga imishinga ifitiye igihugu akamaro harimo n’iyo mu burezi
Emmanuel Nshimyumuremyi, usanzwe ari umurezi, avuga ko iyi software ikoranye ubuhanga kuko yo irimo amakuru yose umubyeyi yakwifuza
Bajeneza yann Vladimir, umwe mu bakoze iyi software avuga ko bagamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi muri Afurika
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNi agahomamunwa kuburira uburenganzira mu rukiko kubera ruswa  –Nteziryayo Faustin
Next articleIntumwa za Isiraheli zirukaniwe ku muryango w’icyumba cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here