Home Amakuru Intumwa za Isiraheli zirukaniwe ku muryango w’icyumba cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika

Intumwa za Isiraheli zirukaniwe ku muryango w’icyumba cy’inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika

0

Ubwo habaga inana y’abakuru b’ibihugu by’Afurika i Addis Abeba muri Ethiopia, intumwa zari zihagarariye igihugu cya Israel zangiwe kwinjira zisubizwa inyuma zigeze ku muryango w’icyumba cyaberagamo iyi nama.

Iki ni ikimenyetso kibi kuri iki gihugu cya Israel, kuko kimaze igihe gisaba uyu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU, kuwubera umunyamuryango w’indorerezi.

Nyuma y’uko ibi bimenyekanye, umuryango wa Afurika yunze ubumwe watangaje ko aba banya Israel basubijwe inyuma kuko batari bemewe kwitabira iyi nama bityo bakumirwa ku nyungu “ z’imigendekere myiza y’inama.”

Andi makuru ava mu bakozi b’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe agaragaza ko ibyangombwa aba banya Israel bari bahawe byo kwitabira inama byari byarangije igihe byemerewe gukoreshwa muri iriya nama.

Ibitangazamakuru byo muri Isiraheli bivuga ko abayobozi bangiwe kwinjira muri iyi nama ari  umuyobozi w’izo ntumwa Madamu Sharon Barley, usanzwe ari umuyobozi wungirije ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Isiraheli.

Ikinyamakuru Jerusalem Post cyagize kiti: “Mu gitondo cyo ku wa gatandatu, birukanwe mu cyumba cy’inama cy’umuryango w’ubumwe bw’Afurika i Addis Abeba, aho Isiraheli yitabiriye nk’indorerezi.”

Gusa hari n’andi makuru ataremezwa avuga ko izi ntumwa zari zifite ibyangombwa by’ibihimbano ko batari batumiwe muri iyi nama.

Israel yahoze ari umunyamuryango w’indorerezi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe AU, ariko iza gutakaza uyu mwanya mu mwaka wi 2002, mucyeba wabo Palestine yahawe uyu mwanya windorerezi muri uyu muryango mu mwaka wi 2013.

Iyi nama niyo yagombaga gutangarizwamo ko icyifuzo cya Israel, cyo kuba umunyamuryango w’indorerezi cyemewe cyangwa kitemewe ariko izi ntumwa zayo zihitamo kwitabira iyi nama mbere y’uko uyu mwanzuro ufatwa. Icyemezo cy’uyu muryango kizatangazwa mu itangazo ry’uyu muryango rizasohoka muri iki cyumweru.

Umwaka ushize, Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya AU, yagaragaje icyifuzo cye cyo kwemerera Isiraheli nk’indorerezi. Icyakora, ibihugu by’ Afurika y’Epfo na Alijeriya byarwanyije icyo cyifuzo, bishinja Isiraheli guhohotera Abanyapalestine.

Umuvugizi wa Bwana Faki, Ebba Kalondo, yatangarije ibinyamakuru ko “Iki kibazo cyahawe komite y’abakuru b’ibihugu akaba aribo bagifataho umwanzuro.”

Kuba umunyamuryango w’indorerezi mu muryango wa Afurika yunze ubumwe ntibiguha amahirwe yo gutora ariko uba wemerewe kwitabira ibirori n’inama by’umuryango ukaba wanasaba abatora kugushyigikira cyangwa gushyigikira ibyifuzo byawe mu nama no mu zindi gahunda.

Minisitiri w’intebe wa Palesitine Muhammad Shtayyeh, mu ijambo yagejeje ku nama ya 36 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yashimiye abakuru b’ibihugu bemeye ko igihugu cye kiba ikinyamuryango cy’uyu muryango. Akomeza anenga imyitwarire ya Israel avuga ko yanze ukubaho kwa Palestine.

Abasesenguzi benshi basanga icyemezo cyo kwakira Igihugu cya Israel muri uyu muryango kigiye kugorana nyuma yaho uyu muryango ugiye kuyoborwa na Perezida wa Comore, Azali Assoumani, usanzwe azwiho gushyigikira impamvu y’igihugu cya Palestina.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbu umubyeyi ashobora kumenya amakuru y’umwana we uri ku ishuri nkaho babana
Next article3% by’imanza ziburanishwa mu Rwanda zisubirishwamo ku mpamvu z’akarengane
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here