Home Uburezi Abana 19 bafunzwe bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

Abana 19 bafunzwe bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza

0

Abana 19 bari kugororerwa mu igororero (gereza) ry’abana rya Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere baramukiye mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza kimwe n’abandi bana mu gihugu hose basoje umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Kuri uyu wa Mbere, taliki ya 17 Nyakanga, mu gihugu hose kuri site zirenga 1000 zateganyijwe hatangijwe ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ni ibizamini byakozwe n’abanyeshuri barenga ibihumbi 200 barimo n’abana 19 bagororerwa mu igororero (Gereza) ry’abana rya Nyagatare.

Aba bana bafunzwe bakora ibizamini bacunzwe n’abashinzwe ku barinda kuko baba barahamijwe ibyaha bagakatirwa n’inkiko. Gusa ababarinze babikora mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo bidateza abandi bana ikibazo cyangwa ngo babe babitekerezaho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko atari ubwambere abana bafunzwe bakoze ibi bizamini kandi bakabitsinda bose, kuko biga bashyizeho umwete bizeye ko nibabitsinda bazahabwa imbabazi n’umukuru w’Igihugu.

Murekatete  ati: “ Twakoresheje abana 19 bari mu igororero rya Nyagatare, ni abana bakora buri mwaka kandi bakagira amahirwe yo gutsinda bagahita bababarirwa na Perezida wa Repubulika kugirango bakomeze amasomo, bituma biga bashishikaye.”

Abana bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza uyu mwaka bafunzwe ni bake ku bagikoze mu myaka ishize kuko muri 2021 hakoze 23, muri 2022 hakora 22, batsinda bose bahita banahabwa imbabazi na Perezida Kagame.

Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora, asaba aba bana gukorana ubwitonzi, bakabyaza umusaruro aya mahirwe bahabwa cyane ko ibyo baba baraguyemo bitabakuraho uburenganzira bwo kwitwa abana .

Ati: “ Kuba baragonganye n’amategeko ntibikuraho ko ari abana kimwe n’abandi, ariko bakwiye kwita ku mahirwe bahabwa bakirinda kongera kugongana n’amategeko mu gihe baba bababariwe.”

Igororero ry’abana rya Nyagatare ryatangiye gufungirwamo abana mu mwaka w’i 2009, abarifungiwemo batangiye guhabwa amahirwe yo gukora ibizamini bya leta kuva mu mwaka w’i 2016. Kuva icyo gihe batangiye gukora kugeza ubu nta munyehsuri ufungiwe muri iri gororero uratsindwa ikizamini cya Leta mu mashuri abanza cyangwa mu yisumbuye. Bigira aho bagororerwa, bakigishwa n’abarimu baba baratoranyijwe ariko nabo bafunzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Kabuga i Kigali rwongeye gusubikwa kubera kumubura
Next articleKigali: Uwahamijwe uruhare muri Jenoside wari umaze igihe yihishe yafashwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here