Home Uburezi Kigali: Minisitiri yatunguwe no gusanga abanyeshuri bari mu bizamini bya leta batagaburirwa

Kigali: Minisitiri yatunguwe no gusanga abanyeshuri bari mu bizamini bya leta batagaburirwa

0

Kuri uyu wambere taliki 17 Nyakanga, nibwo mu gihugu hose abanyeshuri bo mu mashuri abanza batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, ariko gahunda yo gufatira amafunguro aho babikorera ntiyahawe umurongo umwe mu mujyi wa Kigali kuko hari abanyehsuri bitwaza amafunguro abandi bakaba bari busubire kuyafatira iwabo cyangwa ahandi.

Mu rwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali, ni hamwe mu hari gukorerwa ibizamini n’abanyeshuri 455 baturutse ku bigo bitanu (5) bihegereye. bamwe bitwaje amafunguro abandi barasubira iwabo nibasoza ikizamini cya mugitondo. Umuyobozi w’iri huriro riri gukoreraho ibizamini ( Site), avuga ko gahunda yo kubagaburira muri rusange itateganyijwe, bityo ko basabye abayobozi b’ibigo by’amashuri bizahakorera kubimenyesha abanyeshuri babo.

Kamanzi Kalisa Gilbert, agira ati : “ Ikizamini cyambere ni kirangira buri munyeshuri uko yaje yiteguye niko ari bwiyiteho bitewe n’uko ikigo yari asanzwe yigaho cyabiteganyije. Hari abapfunyitse hari n’abatuye hafi bari bujye iwabo.”

Uyu murezi akomeza avuga ko mu gihe cyashize abana bose bafatwaga mu buryo bumwe ariko ko ubu bitabakundiye gusa ko nawe yifuza ko ubutaha byazagenda neza abana bakagaburirwa hamwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, watangije ibizamini kuri iri shuri yavuze ko ubundi gahunda kwari uko abanyeshuri bose bafatira amafunguro aho bakoreye ibizamini.

Irere ati : “  Gahunda yo kurira ku ishuri (School feeding), yagakwiye kuba ikomeza ariko turamenya uko hano kuri iyi site bimeze, gusa hari ababyeyi baba bafite abana baturutse ahantu hatandukanye batazi uko bimeze bagapfunyikira abana babo kugirango baticwa n’inzara ariko gahunda yo kurira ku ishuri ntikwiye guhagarara.”

Amakuru ikinyamakuru Intego cyakuye mu barezi batandukanye bari gukurikirana ibi bizamini avuga ko bagowe no kuba ibi bizamini bikorwa amashuri yarafunze kuko ibigomba kubatunga nabyo biba byararangoye.

“Gahunda yo kugaburira abana irangirana n’uko amashuri afunze (igihembwe cya gatatu (3) kirangiye, ubu tubara ko turi mu biruhuko, nti byari gukunda ko tubagaburira kuko ibyo kurya byari byarashize.”

Abanyeshuri basaga ibihumbi 200 nibo batangiye ibizamini

Abanyeshuri bo mu mashuri abanza 202.967 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023. Site zateguriwe gukorerwaho ibizamini muri uyu mwaka ni 1099.

Mu gutangiza ibi bizamini ku rwunge rw’amashuri rwa Camp Kigali, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, yabwiye abana basaga 450 bahakoreye ko ubu aribwo bagiye kugaragaza ibyo bize ko babimenye.

Ati: “mwarize, mwariteguye neza, ubu mugiye kutwereka ko mwabimenye, umwaka utaha tuzahurira mu mashuri yisumbuye, mugire amahirwe Imana ibarinde.”

Kanamugire Camile, umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’ibizamini muri NESA, avuga ko mu myaka itatu bamaze bategura ibi bizamini hari icyahindutse ugereranyije na mbere NESA itarabaho.

Kanamugire ati : “ Igikomeye cyahindutse mu kwitegura ibizamini ni uko ubu dufatanya n’abarimu mu gutegura imishinga y’ibibazo no kubinononsora twe tugasigarana gusa ububasha bwo kugitunganya kuko kiba ari ikizamini cy’igihugu kidakwiye gukorwa n’umuntu wo hanze ariko tugendera kubyo baba baduhaye.

“ ikindi ni ikoranabuhanga twateje imbere kuko ubu abanyeshuri bose bandikwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko nk’ubu tuzi abanyeshuri bose banditswe bakoze ibizamini tukanakurirana imikorere yacyo mu ikorana buhanga nk’ubu utaje gukora duhita tubimenya.”

Umubare w’abanyeshuri basoza ibizamini by’amashuri abanza muri uyu mwaka waragabanutse ugereranyije n’ababikoze mu myaka ibiri ishize kuko abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta mu mashuri abanza mu 2020/2021 bari 250.443 mu gihe abakoze muri 2021/2022 bari 227.720.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFDLR yifuza gutera gerenade muri Rubavu,  zamaze no kwinjira – Lt Col. Ryarasa
Next articleNtaganda Bosco yaciwe miliyoni 30 z’amadolari n’urukiko nk’indishyi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here