Home Uburezi Uko NESA yifashisha ibizamini mu kuzamura ireme ry’uburezi

Uko NESA yifashisha ibizamini mu kuzamura ireme ry’uburezi

0

Ubu ibizamini bikorwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri buri gihembwe kigize umwaka bitegurwa n’inzego zitandukanye kuko umwarimu ategura gusa ibizamini by’igihembwe cyambere, ibizamini  by’igihebwe cya kabiri bigategurwa ku rwego rw’Akarere mu gihe iby’igihembwe cya gatatu bitegurwa n’ikigo gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi mu mashuri ( National Examination and School inspection Authority, (NESA). Ibi abanyeshuri n’abarezi babihuriraho bavuga ko ari kimwe mu bibazazamura ireme ry’uburezi.

Uwamungu, wiga mu mwaka wa gatanu ishami ry’amashanyarazi mu ishuri rya TSS avuga ko imitegurire y’ibizamini iriho ubu ifasha abanyeshuri kuba bari ku rwego rumwe mu gihugu bitandukanye n’uko mbere byabaga bimeze.

Uwamungu ati : “ Ubu ibizamini by’igihembwe cya gatatu tubitegura nk’abategura ikizamini cya leta kuko bitegurwa ku rwego rw’igihugu bigategurwa n’abantu tutazi.  Kumva ko ikizamini nzakora aricyo umuntu wa Huye akora bidutera imbaraga zo kucyitegura. Ubu umwana wiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze ntiyatinya kuganira amasomo n’uwiga mu bigo bikomeye kuko bakora ibizamini bisa.”

Ibi binavugwa na Nkurikiyimana nawe wiga mu mwaka wa gatanu (5) Electronic, uvuga ko imibarize y’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu itegurwa n’Akarere na NESA iba itandukanye n’uko mbere byategurwaga n’abarimu babo gusa.

Agira ati: “ Ikizamini kiri ku rwego rw’Igihugu kiba gifite imbaraga, ukitegura mu buryo budasanzwe. Ibi binatuma abarimu bacu nabo batwigisha nta kujenjeka . Nko kubantu bitegura ibizamini bya leta ibi bizamini birabatinyura ukajya kugikora umenyereye ya mibarize itari iya mwarimu wawe gusa.”

Murasanyi Kazimoto Edmond, umuyobozi wa TSS Nyamata, nawe ahamya ko ubu buryo bw’imitegurire y’ibizamini bwazankwe na NESA, buhwitura abarimu n’abanyeshuri bakitegura ibizamini ntakujenjeka.

Kazimoto ati: “ ibi bituma ari ubuyobozi bw’ishuri, umwarimu n’umunyeshuri bamenya ko ibizamini bizategurwa n’abandi bantu buri wese agashyira imbaraga mu kuzuza inshingano ze. Na guha nk’urugero umwaka ushize wabonaga abanyeshuri biteguraga ikizamini cya Leta bashishikajwe no kumenya ibizamini byateguwe na Nesa byakozwe n’abari myaka yo hasi kuko bumvaga ko byabafasha kwitegura neza.”

Kazimoto, anavuga ko NESA yashyize ku murongo uburyo babona ibizamini batiteguriye bitabagoye kandi bitekanye kuko babyoherereza umuyobozi w’ishuri kuri e mail mbere gato ko bikorwa , akaba ariwe wenyine ugomba kubisangiza abandi mu kwirinda ko habaho ko bimenyekana mbere (kubikopera).

Gashumba Jacques, Ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera ati: “ Byagaragaye mu myaka yashize ko umunyeshuri wo ku kigo runaka yigaga porogaramu agenewe akayirangiza undi w’ahandi akayiga igice. Ibi bizamini bituma abanyeshuri bitegura cyane n’abarezi ntibirare mu kubigisha bigasa nk’amarushanwa kugirango ikigo cyabo kitaza inyuma kuko iyo abana batsinzwe ari benshi ku kigo bigaragara ko ari umwarimu utarabigishije.”

Gashumba akomeza avuga ko usibye gutegura ibizamini NESA, inagenzura amashuri bityo ko binafasha mu kumenya niba umwarimu yararangije gahunda yagombaga kwigisha kuko nko muri aka Karere bashyizeho uburyo mu mashuri hamanyekana igihe bizatwara mu kwigisha isomo n’igihe, umunsi n’isaha iryo somo rizaba riri kwigishirizwaho.

NESA ni ikigo cya Leta kibarizwa muri ministeri y’uburezi kikaba cyarashyizweho n’itegeko N° 123/01 ryo ku wa 15/10/2020, gifite inshingano zo gushyiraho ibipimo ngenderwaho mu kwemeza amashuri yigenga y’uburezi bw’ibanze n’aya TVET yo ku rwego rwa mbere kugeza ku rwa gatanu. usibye ubugenzuzi ni nayo ifite inshingano zo gutegura ibizamini bya Leta.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutsiro: Menya impamvu Njyanama yatowe n’abaturage yirukanywe batabigizemo uruhare
Next articleUrwego rw’ubugenzacyaha RIB, rugiye kongererwa ububasha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here