Home Politike Abarimu b’abanyaZimbawe bageze mu Rwanda, bazigisha he bazahembwa angahe

Abarimu b’abanyaZimbawe bageze mu Rwanda, bazigisha he bazahembwa angahe

0

Itsinda ryambere ry’abarimu bakomoka muri Zimbabwe baje gutanga umusanzu ku burezi bw’u Rwanda bageze mu gihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu bazatangira koherezwa mu mashuri mu mpera z’iki cyumweru.

Iri tsinda ry’abarimu rigeze mu Rwanda nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byagiranye umwaka ushize, ni amsezerano yagizwemo uruhare na Perezida Kagame mu gikorwa cybereye mu Rwanda kigamije imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.

Aba barimu bakiriwe n’abayobozo muri minisiteri y’uburezi bahita berekeza kuri hoteli iri mu Karere ka Bugesera  mu mujyi wa Nyamata.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko aba barimu bageze mu Rwanda nyuma y’amagerageza n’ibizamini bitandukanye bakoze bigaragaza ko bafite ubushobozi butandukanye.

Bimwe mu bizamini byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga biyoborwa n’abayobozi bo mu Rwanda barimo Charles Karakye, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi na Mbarushimana Nelson ushinzwe uburezi bwibanze muri iyi minisiteri.

Aba barimu bahawe amasezerano y’akazi y’imyaka itatu ariko buri mwaka bakazajya bakorerwa isuzuma.

Karakye avuga ku bushobozi bwabo agira ati : “ twashatse abarimu bafite ubushobozi, bazahugura abarimu bacu dusanganwe, tubategerejeho byinshi kandi bazajya bakorerwa isuzuma buri mwaka.”

N’ubwo minisiteri y’uburezi iterura ku bijyanye n’umushara wabo ikinyamakuru The newtimes kivuga ko bazajya bahembwa abarirwa hagati y’imihumbi 600 na miliyoni ebyiri z’amafaranag y’u Rwanda buri kwezi.

Aba baje mu Rwanda nyuma y’uko abarimu basanzwe nabo bongerewe umushahara kugeza kuri 80% y’uwo bari basanzwe bahembwa.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko imishahara y’aba banyazimbabwe ijyanye n’uko bajyaga bahembwa mu gihugu cyabo bityo  ko bidakwiye kugereranya ibyo bahabwa n’ibihabwa abarimu b’abanyarwanda.

Ibindi bemerewe ni amafaranga bazahabwa yo kubafasha gukodesha inzu babamo ariko bakazayahabwa igihe runaka nyuma ahagarikwe.

“ Nyuma y’igihe bazajya bikodeshereza bijyanye n’inzu bashaka n’uko bashaka kubaho.”

Aba barimu bazoherezwa mu bice bine by’ingenzi birimo uburezi bwibanze, amashuri yisumbuye y’ubumenyi ngiro (TVET), amashuri makuru y’igisha ubumenyi ngiro (polytechnics) no muri kaminuza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwahoze ari umuyobozi muri FDLR yemeye kuza gutura mu Rwanda
Next articleRubavu: Urubanza rw’akarengane rumaze imyaka mu nkiko rwongeye gusubikwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here