Home Uburezi Kaminuza y’u Rwanda niyo yonyine yo mu Rwanda iri mu 100 zambere muri...

Kaminuza y’u Rwanda niyo yonyine yo mu Rwanda iri mu 100 zambere muri Afurika

0

Kaminuza y’u Rwanda yashyize intera nini hagati yayo n’izindi kaminuza zo mu Rwanda kuko iri ku mwanya wa 85 muri Afurika ikaba ari nayo yonyine yo mu Rwanda igaragara muri kaminuza 100 zambere muri Afurika kuko iyikurikira iri hejuru y’umwanya wa 500.

Ni urutonde ngaruka mwaka rukorwa n’ikigo kitwa webometrics, uru rutonde rugaragaza ko kaminuza y’u Rwanda iri ku mwanya wa 85 muri Afurika ikaba ku mwanya wa ‘i 2594 ku Isi. Umwnaya mwiza iyi kaminuza yagize mu mateka yayo ni uw’i 2519.

Urutonde rw’umwaka wa 2023, rwiganjeho kaminuza zo muri Afurika y’epfo no Mu misiri kuko mu icumi zambere muri Afurika ni kaminuza umunani (8) zo muri Afurika y’epfo n’izindi ebyiri zo mu Misiri.

Kaminuza iza hafi mu zo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ni kaminuza ya Makerere yo muri Uganda izri ku mwanya wa 13 na kaminuza ya Nairobi  yo muri Kenya iri ku mwanya wa 14 na University of Darl Esalama yo muri Tanzania iri ku mwanay wa 49.

University of Burundi yo mu Gihugu cy’Uburundi iri ku mwanya wi 193 muri Afurika.

Kaminuza y’u Rwanda yashyize intera nini hagati yayo n’izindi kaminuza zo mu gihugu kuko nko mu gihe iri kumwanya wa 85 muri Afurika iyikurikiye ya Kibogora Polytechnic iri ku mwanya wa 514 muri Afurika.

University of Global Healthy Equity, niyo iza ku mwnaya wa gatatu muri kaminuza zo mu Rwanda iri kumwanya wa 595 muri Afurika. University of Kigali niyo kaminuza y’indi iza hafi mu zo mu Rwanda iri ku mwanya wa 765 muri Afurika. Ines Ruhengeri ikurikirwa na AUCA  zose ziri hejuru ya 800 muri Afurika, kimwe na Kaminuza yigenga ya Kigali ULK. Nyuma ya kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo UTB, iri ku mwanya wa 993 izindi zisigaye zo mu Rwanda ziri hejuru y’i 1000 muri Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwana ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge ashobora kuba yarafungiwe ahatemewe
Next articleNzabamwita w’imyaka 15 yakatiwe imyaka ibiri isubitse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here