Home Ubutabera Umwana ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge ashobora kuba yarafungiwe ahatemewe

Umwana ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge ashobora kuba yarafungiwe ahatemewe

0

Nzabamwita Mustafa, umwana wabwiye umucamanza ko afite imyaka 13, ari gusabirwa n’ubushinjacyaha  gufungwa imyaka 10 nyuma y’uko aketsweho gucuruza ibiyobyabwenge, uyu mwana akomeje kwibazwaho n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga hakaba hari n’abavuga ko haba hari amategeko yirengagijwe mu kumufunga.

Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha avuga ko mu gihe umwana afunzwe akekwaho ibyaha adakwiye gufunganwa n’abantu bakuru. Aha niho umunyamategeko Murangwa ahera avuga ko niba Nzabamwita afunganwe n’abantu bakuru itegeko ryaba ryarirengagijwe.

Umunyamategeko Murangwa, avuga ko niba Nzabamwita afunganywe n’abantu bakuru kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo byaba bitandukanye n’ingingo y’149 y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ibuza gufungira hamwe abana n’abantu bakuru.

Igika cya kabiri cy’iyi ngingo kigira kiti: “Umwana ugejeje ku myaka cumi n’ine (14) y’amavuko arakurikiranwa ariko ntashobora gushyirwa mu mazu bafungiramo abantu bakuru bakurikiranyweho icyaha mu gihe na we agikurikiranyweho.”

Nzabamwita Mustafa amaze hafi amezi atatu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge. Aho afungiwe hasanzwe hafungirwa abantu bakuru bakekwaho ibyaha.

Ubushinjacyaha bwagakwiye kuba bufunze uyu mwana bwirinze kugira icyo butangaza ku buryo afunzwemo (niba afunganwe n’abantu bakuru cyangwa afunganwe n’abandi bana kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo), biciye mu ijwi ry’umuvugizi wabwo Nkusi Faustin, busaba abantu gukomeza gutegereza umwanzuro w’Urukiko.

Umwirondoro w’uyu mwana nawo ntuvugwaho rumwe kuko bivugwa ko mu ibazwa ry’ubugenzacyaha yavuze ko yavutse muri Mutarama umwaka w’i 2008, Akaba ari nazo nyandiko zihari ariko we mu Rukiko yabwiye umucamanza ko afite imyaka 13.

Umunyamategeko Murangwa avuga ku mwirondoro w’uyu mwana agira ati : “Ni umwana birashoboka ko atazi igihe yavukiye.”

Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umwana ari umuntu wese utaruzuza imyaka 18 y’amavuko, gusa abari munsi y’iyi myaka siko bose batemerewe gukurikiranwa mu gihe baketsweho ibyaha kuko itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko ugejeje imyaka 14 y’amavuko akurikiranwa.

Itegeko rirengera abana naryo hari ibyo riteganya mu gihe umwana akurikiranyweho icyaha.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 85 ivuga ko mu bantu batemerewe  kuryozwa icyaha harimo n’umwana utaruzuza imyaka 14 y’amavuko.

N’ubwo itegeko rigena ibyaha n’ibihano riteganya uko umwana ugejeje imyaka 14 ahanwa ariko itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana riteganya uko umwana afungwa by’agateganyo.

Ingingo ya  24 y’iri tegeko igira iti : “Uretse impamvu y’insubiracyaha, umwana ugikorerwa iperereza, ibyaha yaba akurikiranyweho ibyo ari byo byose, ntashobora gufatwa. Umwana ashobora gufungwa by’agateganyo iyo gusa icyaha akurikiranyweho gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5). Igihe cy’igifungo cy’agateganyo cy’umwana ntikigomba kurenza iminsi cumi n’itanu (15) kandi icyemezo cy’umucamanza kimufunga by’agateganyo ntigishobora kongerwa. Ashingiye ku mpamvu zitangwa n’umushinjacyaha, umucamanza asanze ari ngombwa gukomeza gufunga umwana by’agateganyo mu gihe kirenze igiteganywa mu gika kibanziriza iki, gufungwa by’agateganyo bisimbuzwa icyemezo cyo kumugenzurira hafi, haba mu muryango we cyangwa se aho yabaga.”

Murangwa akomeza avuga ko hari ibikwiye kubanza gusobanurwa mu rubanza rw’uyu mwana kuva ku ifatwa rye.

Murangwa ati: ” Bisaba kubanza kumenya bwambere uwo mwana abazwa kuri RIB yari kumwe na nde? Ni aho byose bishingiye kuko atemerewe kubazwa atari kumwe n’umuntu mukuru.”

Nzabamwita Mustafa, yaburanye yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo kubigirwamo inama n’umwunganira.

Urukiko ruzatangaza umwanzuro ku rubanza rwe taliki ya 3 Gashyantare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHatangajwe impamvu urubanza rwa Kabuga rukomeje gusubikwa
Next articleKaminuza y’u Rwanda niyo yonyine yo mu Rwanda iri mu 100 zambere muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here