Home Ubutabera Kigali: Uwahamijwe uruhare muri Jenoside wari umaze igihe yihishe yafashwe

Kigali: Uwahamijwe uruhare muri Jenoside wari umaze igihe yihishe yafashwe

0

Urwego rw’Ighugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Nyandwi Evariste wari umaze imyaka yihishe ubutabera nyuma yo gukatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 19 n’Inkiko Gacaca zamuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyandw watawe muri ibyaha yombi ibyaha yahamijwe n’inkiko Gacaca yabikoreye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Micinyiro mu Mudugudu wa Kanombe muri Mata 1994.

RIB ivuga ko Nyandwi yari amaze igihe kirekire yihishe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, Akagari ka Kigembve mu Mudugudu wa Mushimba ariko akaba yaramaze icyumweru aba i Kigali.

Uwafashwe ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Gihango mu gihe agomba gushyikirizwa Igororero rya Nyakiriba kugira ngo abe ariho akorera igihano cy’igifungo yahawe.

Icyaha cya Jenoside ni kimwe mu byaha bidasaza mu Rwanda kuko n’ubwo Ntandwi afashwe igihano yakatiwe kitararangira yari kuzakomeza gushakishwa kugeza afashwe agahanirwa iki cyaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbana 19 bafunzwe bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza
Next articleRwamagana: Visi Meya uri mu manza yirukanwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here