Home Politike Rwamagana: Visi Meya uri mu manza yirukanwe

Rwamagana: Visi Meya uri mu manza yirukanwe

0

Inamana Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yahagaritse Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari umwe mu bayigize nyuma y’uko amaze igihe akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ububasha yahabwaga n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Uyu ni umwe mu mwanzuro wafashwe n’inama Njyanama y’aka Karere yateranye kuri uyu wa kabiri.

Nyirabihogo Jeanne D’Arc, wari Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi muri Mata, afatanwa na Rwamurangwa nawe wigeze kuyobora Akarere ka Gasabo, Mberabahizi Chretien, na Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ari nawe wari nyiri izo nzu. Nyirabihogo, Rwamurangwa na Mberabahizi Chretien bafungwe by’agateganyo mu kwezi gushize urukiko rutegeka ko bakomeza gukurikiranwa badafunzwe.

Ibyaha Nyirabihogo akekwaho yabikoze ubwo yari umukozi ushinzwe ubutaka mu Karere ka Gasabo, ari naho hubatswe izo nzu zatumye bafungwa.

Nyirabihogo, yatorewe kujya muri Njyanama y’Akarere ka Rwamagana mu matora y’inzego zibanze aheruka muri 2021. Itegeko rigenga Akarere riteganya ko umujyanama ukatiwe n’inkiko igifungo kirenze amezi atandatu ahita atakaza izi nshingano.

N’ubwo Nyirabihogo ahagaritswe mu nshingano atarakatirwa n’Inkiko igifungo cyavuzwe haruguru hari izindi ngingo z’amategeko Njyanama yifashishije imuhagarika.

Inama njyanama ivuga ko mu guhagarika Nyirabihogo, yashingiye ku itegeko nº 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere cyane mu ngingo yaryo ya 28 agaka ka 10 kavuga ko “ Umujyanama w’Akarere ava mu mwanya w’ubujyanama iyo impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama zitakiriho.”

Indi ngingo inama Njyanama yashingiyeho ihagarika Nyirabihogo ni inginogo ya 11 y’iri tegeko ivuga ku bubasha bwa njyanama ikanayiha ububasha bwo “guhagarika umujyanama cyangwa umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Akarere witwaye nabi cyangwa utarangiza inshingano ze.”

Kumuhagarika muri Njyanama bihita bituma atakaza umwanya wa Visi Meya, kuko Visi Meya aba ari umwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere.

Itangazo ry’inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Uwahamijwe uruhare muri Jenoside wari umaze igihe yihishe yafashwe
Next articleAbafite ubumuga bwo kutavuga bashobora kwemererwa gutanga ubuhamya mu Nkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here