Abagize Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda kuri uyu wa gatanu taliki 12 Ugushyingo 2021 batoye umuyobozi warwo mushya, bagirira icyizere Me Nkundabarashi Moise asimbura Me Kavarunda Julien wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Me Nkundabarashi Moise yamenyekanye cyane mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, nabo bareganwaga aho yunganiraga Nsabimana Callixte uzwi cyane nka Sankara, waburanaga ibyaha by’iteraboba. Uru rubanza bararutsinzwe Sankara akatirwa gufungwa imyaka 20.
Usibye uru rubanza yavuzwemo cyane kuko rwanamaze igihe kirekire azwi mu rundi rubanza Umunyamategeko Richard Mugisha, witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo zari mu Mushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange zikurwamo. uyu nawe mu rukiko rw’Ikirenga yunganirwaga na Me Nkundabarashi Moise.
Me NKundabarashi yiyamamariza kuyobora uru rugaga yizezaga abavoka kuzabagabanyiriza umusanzu batanga buri mwaka anabizeza kuzakora imishinga iha akazi abavoka benshi bakabona amafaranga.
Uyu munyamategeko atorewe uyu mwanya asimbuye Me Kavarunga Julien warangije manda ze 2 yemererwaga n’itegeko kuko yatangiye kuyobora uru rugaga muri 2015.
Me Kavarunda Julien usimbuwe kuri uyu mwanya arahita atakaza indi myanya yari afite nko kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umuryango w’abanyamategeo bo muri Afurika y’Uburasirazuba (Board Member, East African Law Society)