Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, rwemeje indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 30 z’amadolari mu rubanza rwahamijemo ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu Ntaganda Bosco.
Imiryango y’abana bajyanwe mu mutwe witwara gisirikare wa Ntaganda Bosco, batarageza imyaka y’ubukure nayo izabona kuri izi dishyi nk’uko byategetswe n’urukiko.
Ntaganda Bosco, mu mwaka w’i 2019 uru rukiko rwamuhamije ibyaha byavuzwe haruguru rumukatira gufungwa imyaka 30. NI ibyaha yakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umucamanza yategetse ko indishyi zitagomba kurenga miliyoni 31 z’amadolari, ni akabakaba miliyari 31 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa abazahabwa aya mafaranga ntibazwi neza umubare nk’uko bitangazwa n’uru rukiko.
Kuri uyu wa gatanu nibwo uru rukiko rwategetse Ntaganda gutanga $31,300,000, nk’indi shyi z’akababaro. Gusa uru rukiko mu mwanzuro warwo rukomeza ruvuga ko n’ubwo Ntaganda ariwe ukwiye kwishyura izi ndishyi ruziko nta bushobozi afite zigomba gutangwa n’ikigega cy’uru rukiko.
Umucamanza yasabye abakozi b’uru rukiko gucukumbura imitungo yababa yarahishwe na Ntaganda n’uko umutungo yemera ubu ungana kugirango habe hakurwamo izi ndishyi.
Uyu mucamanza akomeza avuga ko kugeza ubu habarurwa nibura abantu 7500 bagizweho ingaruka n’intambara za Ntaganda n’abandi bana bakabakaba 3000 bajyanwe mu gisirikare batarageza imyaka y’ubukure.
Nta mubare w’amafaranga watangajwe uzahabwa buri umwe mu bagizweho ingaruka n’izi ntambara ariko ikizwi ni uko arenga miliyoni 11 z’amadolari ariyo azatangwa mu kubafasha mu buryo bw’imibereho n’ubukungu andi miliyoni 5 agakoreshwa mu guhangana n’ibibazo by’ihungabana. Gusa buri mwana wajyanwe mu gisirikare ataruzuza imyaka bivugwa ko azakoreshwaho agera ku bihumbi bine by’amadolari mu kumusubiza mu buzima busanzwe.
Mu mwaka w’i 2021, nibwo mu bujurere uru rukiko rwagumishijeho igifungo Ntaganda Bosco, yari yakatiwe mu iburanisha ryambere cy’imyaka 30.