Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cya burundu cyahawe Ntaganzwa Ladislas wahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Ntaganzwa yajuririye urukiko rw’ubujurire nyuma y’uko kuwa 28 Gicurasi 2020 Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rumuhamije ibyaha agahanishwa gufungwa burundu.
Kuri uyu wa 3 Werurwe 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko ubujurire bwa Ntaganzwa Ladislas nta shingiro bufite, bityo urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rugumanye agaciro mu ngingo zarwo zose.
Urukiko rwategetse ko Ntaganzwa Ladislas asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanve afunzwe.
Ntaganzwa yahamijwe icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura n’icyo gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga. By’umwihariko ashinjwa kwica abatutsi bagera ku bihumbi 20 muri Komine yari ayoboye mu gihe cya Jenoside.
Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka wa 2015 yoherezwa mu Rwanda mu 2016.