Home Ubutabera Ntaganzwa Ladislas arakomeza gufungwa burundu

Ntaganzwa Ladislas arakomeza gufungwa burundu

0

Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cya burundu cyahawe Ntaganzwa Ladislas wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Ntaganzwa yajuririye urukiko rw’ubujurire nyuma y’uko kuwa 28 Gicurasi 2020 Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rumuhamije ibyaha agahanishwa gufungwa burundu.

Kuri uyu wa 3 Werurwe 2023, Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko ubujurire bwa Ntaganzwa Ladislas nta shingiro bufite, bityo urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi rugumanye agaciro mu ngingo zarwo zose.

Urukiko rwategetse ko Ntaganzwa Ladislas asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanve afunzwe.

Ntaganzwa yahamijwe icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura n’icyo gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga. By’umwihariko ashinjwa kwica abatutsi bagera ku bihumbi 20 muri Komine yari ayoboye mu gihe cya Jenoside.

Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mwaka wa 2015 yoherezwa mu Rwanda mu 2016.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Abashakaga gutangiza imiryango ivugira abatinganyi barafunzwe
Next articleZambia: Umucamanza ukekwaho ruswa yiyahuye uruzi ruramwanga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here