“…Yarankomerekeje ubu ndiho ibipfuko kugera no mu mutwe. Ni uko utandeba ariko yambabaje rwose nagize Imana igitsina aba yagiciyeho.”
I Nyagatare mu Mudugudu wa Kabirizi mu Kagari ka Mbare, mu Murenge wa Karangazi umugore Mukasekuru Gratia aravugwaho kuruma igitsina cy’umugabo ndetse n’ibindi bice by’umubiri.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki wa 22 Nzeri 2020 ahagana saa yine z’ijoro. Uwo mugabo w’imyaka 47 y’amavuko (Kigali Today itifuje gutangaza amazina) avuga ko yageze mu rugo iwe saa mbili z’ijoro bakajya ku meza nk’ibisanzwe, basoza bakajya kuryama.
Avuga ko bakigera ku buriri yatunguwe no kumva umugore atangiye kumuruma na we akarwana amwiyama.
Ygize ati “Ikigaragara yari yanyoye ku nzoga, nagiye kubona mbona aranyadukiriye arandumye ikibero, igitsina n’urutoki, nirwanaho ndamwiyambura ariko yarankomerekeje ubu ndiho ibipfuko kugera no mu mutwe. Ni uko utandeba ariko yambabaje rwose nagize Imana igitsina aba yagiciyeho.”
Dore intandaro ya byose
Ngo amakimbirane yabo ni ayo guhera mu mwaka wa 1992 ariko ahanini ashingiye ku gufuha kuko ngo nta na rimwe umugore we w’isezerano ajya yemera ko umugabo adasambana.
Umugabo avuga ko mu minsi ishize abayobozi ku mudugudu bari babakemuriye ibibazo ku buryo atakekaga ko umugore agifite umujinya ku buryo yamuruma kugeza aho yifuza kumukuraho igitsina.
Uwo mugabo avuga ko muri uko kwiyama umugore atigeze amukubita n’ubwo umugore na we yahise ajya kwa muganga avuga ko yakubiswe.
Icyo inzego z’ibanze zibivugaho
Murekatete Juliet, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko icyo kibazo yakimenye kandi n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karangazi yamwemereye ko abo bantu yabakiriye.
Uyu muyobozi yibutsa abashakanye kwirinda amakimbirane ahubwo bakabana neza nk’uko baba barabyiyemeje mbere yo kubana, haramuka habayeho ikibazo bakakiganiraho, byananirana bakegera inshuti z’umuryango zikabagira inama cyangwa izindi nzego, byakwanga hakiyambazwa amategeko.
Ati “Nibutse ko nta muntu n’umwe ukwiye guhohoterwa ari umugabo akoze ihohoterwa cyangwa agahoza ku nkeke uwo bashakanye arabihanirwa ndetse n’umugore na we iyo abikoze arabihanirwa.”
Akomeza agira ati “Iyo dukora ubukangurambaga ntituvuga ngo birabujijwe guhohotera umugore ahubwo tuvuga ko bibujijwe gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivuze rero ngo uwarikora wese yabihanirwa.”
Uyu muyobozi yasabye uwo mugabo kugana Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) agatanga ikirego cy’ihohoterwa yakorewe. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko umugore atajya yemera ko umugabo we atamuca inyuma.
Integonziza@gmail.com