Home Politike Nyaruguru: Bahawe amarerero mashya basabwa kugira uruhare mu burere bw’abana babo

Nyaruguru: Bahawe amarerero mashya basabwa kugira uruhare mu burere bw’abana babo

0

Ubwo hatahagwa amarerero atatu azafasha cyane ababyeyi bakora mu mirima y’icyayi n’ahandi kubona aho basiga abana babo ababyeyi basabwe n’ ubuyobozi bw’Akarere kugira uruhare mu micungire y’aya marerero kuko atazaguma mu maboko y’abafatanyabikorwa na leta.

Ni amarereo atatu yubatswe mu Mirenge ya Munini, Ngera na Mata,  yo mu Karere ka Nyaruguru ahegereye cyane imirima y’icyayi ya Unilever, aya marerero y’ubatswe ku nkunga ya Unilever tea Rwanda, iyicishije mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore UNWOMEN. Igikorwa cyo kuyubaka no gushyiramo ibikoresho cyakozwe n’umuryango ADEPE nawo usanzwe wita ku iterambere ry’abagore n’abana mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Assumpta Byukusenge,  ataha aya marerero yabwiye ababyeyi bazajya bayasigamo abana  ko ubu abaye ayabo ko ibisigaye ari uruhare rwabo kugirango abana babo bakomeze bagire uburere bwiza.

“ Niba tutari dushoboye kubona sima, amatafari, amabati n’ibindi aba bafatanyabikorwa bakaba barabiduhaye ubwo twe tuzananirwa kuzana ifu y’igikoma n’imboga twihingiye kugirango abana bacu bakomeze basigare ahantu bafite umutekano banakangurwa ubwonko.”

“Uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa muraruzi, ni uru mwumva kuri radiyo na televiziyo, leta ni ugukora ifatanyije n’abaturage mu nyungu zabo.”

Aya marerero yuzuye atwaye miliyoni zisaga 100 z’mafaranga y’u Rwanda yubatswe ku bataka bwatanzwe n’akarere ka Nyaruguru.

Ibikoresho aya marerero atangiranye birimo iby’isuku, ifu y’igikoma n’isukari biteganyijwe ko bitazarenza amezi 3 ababyeyi bahafite abana bagatangira kwishakamo ubushobozi bwo kubona ibindi bitunga abana. Ibi bikoresho bizarangira  byiyongeraho ibindi birambye nk’ibikoresho byo mu gikoni, ibiryamirwa, ibikinisho by’abana mu mashuri n’ibindi.

Amarerero atatu yubatswe mu Mirenge itandukanye yose yubatswe kimwe n’ibirimo ni bimwe

Umukozi mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore UN Women, Rugerindinda Alice, avuga ko “aya mererero aje gukemura ibibazo bine birimo isuku, imireremyiza y’abana, gukangura ubwonko bw’abana no kongera umusaruro w’ababyeyi babo kuko bazakora badahetse abana cyangwa ngo bahangayikishwe naho babasize.”

Abaturage ba Nyaraguru biteguye kugira uruhare mu bibakorerwa

Bamwe mu baturage bazajya basiga abana babo muri aya marero bishimira kuzabona abana babo bahabonera uburere bwiza kabone n’ubwo bazasabwa kubigiramo uruhare.

Musabyimana Viollette wo Mu kagali ka Ngera mu Murenge wa Munini avuga ko ubuzima babagaho bwabangamiraga abana n’ababyeyi.

Ati: “Twajyaga gukora duhetse abana bikatuvuna nabo bakirirwa ubusa baniriwe mu mwanda ariko niba bazajya baguma hano tukizera ko babonye n’icyo gikoma ni byiza cyane, uruhare rwacu twasabwe nirwo tuzigomwa ariko dusige abana bacu ahantu hizewe.”

Habimana Viateur we avuga ko umwana we w’imyaka 4 yari yarabuze aho amujyana mu ishuri ry’inshuke kuko riri kure kandi adashobora kumureka ngo yijyanje bityo ubu akaba abonye igisubizo.

“ Twebwe muri Nyaruguru akazi kenshi kacu kaba mu mirima y’icyayi, kujyana abana mu mirima cyangwa kubasiga mu rugo byari bibangamye, niba tubonye aho tubasiga twizeye tugomba kuhamenya hakaba ahacu akaba aritwe tuhitaho. Ubu tubonye uburyo bwo gushaka amafaranga ya mitiweli n’ibindi twisanzuye kuburyo kugira uruhare hano bitazatunanira.”

Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru habarirwa amarerero arenga 1000 aho muri buri Mudugudu habarizwa amarerero 3.

Raporo ikorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB y’umwaka wa 2021, igaragaza ko icyiciro cy’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa cyazamutse kurusha ibindi aho cyavuye kuri 77.2% muri 2020 kigera kuri 87.6% mu 2021.

Mu bikoresho by’igihe kirambye aya marerero azagumana harimo n’ibiryamirwa
Amashuri arimo ibikinisho bikangura ubwonko bw’abana
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePapa Francis ntakigiye muri RD Congo
Next articleAbasirikare b’u Rwanda bari bafungiwe muri Congo barekuwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here