Home Amakuru Papa Francis ntakigiye muri RD Congo

Papa Francis ntakigiye muri RD Congo

0

Uruzinduko umushumba mukuru wa kiliziya Gatolika yagombaga kugirira muri Repubuika iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’epfo mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyaka rwasubitswe.

Amakuru yatangajwe na Vatican avuga ko Nyirubutangane Papa Francis afite ikibazo cy’uburwayi kitamwemerera kuzaza muri Afurika ku mataliki yari asanzwe y’urugendo rwe.

Bivugwa ko urugendo rwimuwe ariko ntiharatangazwa amataliki mashya rwimuriweho.

Benshi bari batangiye kugira impungenge y’urugendo rwa Papa Francis muri Congo, kubera ibntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo ihuza M23 n’igisirikare cya Leta. Mu burasirazuba bwa Congo mu mujyi wa Goma ni hamwe mu ho Pope Francis yagombaga gusura.

Gusa izi mpungenge bamwe bari batangiyie kuzigabanya bazira ko ntakizabuza Papa gusura Congo kuko ubu hariyo umwami w’Ububiligi uri gusura iki Kigihugu kandi uzahamara iminsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta yigomwe arenga miliyari 14 ku bikomoka kuri Peterori ariko n’ubundi birazamuka
Next articleNyaruguru: Bahawe amarerero mashya basabwa kugira uruhare mu burere bw’abana babo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here