Ikigo kitwa Henley & Partners, cyasohoye urutonde rw’ibihugu bifite pasiporo zifite agaciro kurusha izindi ku isi igendeye ku makuru atangwa n’ishyirahamwe mpuzamhanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, ni urutonde isohora buri mwaka ubu ikaba yararusohoye taliki ya 10 Mutarama.
Uru rutonde rugaragaza ko ibihugu bya Aziya aribyo bifite pasiporo zifite agaciro kurusha izindi ku ikubitiro haza Ubuyapani (ku mwanya wa 1), Singapuru na Koreya y’Epfo (ku mwanya wa 2), igihugu cyo muri Afurika kiza hafi ni Seychelles (ku mwanya wa 29 n’amanota 153) ibirwa bya Maurice (34 n’amanota 146) ibi nibyo bihugu bishobora kuvuga ko bifite pasiporo ikomeye muri Afurika.
Ikindi gihugu cy’Afurika kiri ku mwanya wa hafi ku isi mu kugira pasiporo ikomeye kiri ku mwanya wa 53 ku Isi. Afurika y’ose’epfo nk’Igihugu gifatwa nk’icyateye imbere mu nganda kiri ku mwanya wa 53 ku isi gikurikiwe n’umuturanyi wacyo Botswa iri kumwanya wa 63.
Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’amajyepfo nibyo bihugu biri imbere kuri uru rutonde kuko ruriho Namibia ku mwanya wa 67, Lesotho ku mwnaya wa 69 Ku Isi na eSwatini ku mwanya wa 71. Ibi bihugu bikurikirwa na Malawi ya 72, Kenya 73 na Tanzania ya 74. Ibi ni nabyo bihugu 10 byambere muri Afurika bifite pasiporo zikomeye.
Zambiya nicyo Gihugu cya 11 gifite pasiporo ikomeye muri Afurika ikaba ku mwanya wa 75 ku Isi ikurikiwe na Gambia, Uganda ndetse na Zimbabwe.
Ghana na Morocco byose biri ku mwanya wa 80 ku isi bigakurikirwa na Sierraleone iri ku mwanya wa 81, Mozambique ku mwanya wa 82 Binin n’u Rwanda nabyo bigasangira umwanya wa 83 bigakurikirwa na Sao Tome na Principe (84) na Mauritania (85).
Paiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 83 ku Isi muri raporo ya 2023, rukaba ku mwanya wa 19 muri Afurika. umwanya wa pasiporo y’u Rwanda uhindagurika buri mwaka kuko nko mu mwaka wi 2020 yari ku mwanya wa 80, 2021 isubira inyuma igera ku mwanya wa 87, 2022 ku mwanya wa 86 ku isi.
Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba nibyo bifite Pasiporo zidafite agaciro gakomeye muri Afurika, aho Burkina Faso iri ku mwanya wa 86, imbere ya Côte d’Ivoire, Gabon na Senegali (87). Equatorial Guinea, Guinea, Madagasikari na Togo iri ku mwanya wa 88.
Ibihugu bigera kuri 21 bya Afrika biri hagati yumwanya wa 89 na 101 (Hari ibihugu bigiye bisangira umwanya kubera kunganya amanota).
Igihugu cya Afurika gifite pasiporo iciriritse cyane ni Somalia iri ku mwanya w’i 104 n’amanota 35, irusha gusa amanota arindwi igihugu cya Afghanistan kiri ku mwanya wa nyuma ku Isi.
Amanota IATA, iyatanga ishingiye ku ngendo ufite iyo pasiporo yemerewe, aho nyiri pasiporo ashobora kujya nta viza afite, iyo pasiporo ihabwa inota rimwe (1), ikindi ni ukureba ibihugu ufite iyo pasiporo yinjiramo akabona viza amaze kuhagera. Ibindi birebwa kuri iyi pasiporo ni ukuba niba ikozwe mu buryo bw’ikoranbuhanga.
Ufite pasiporo iyo agomba kubanza gusaba viza (e-Visa) mbere yo kugenda,iyi pasiporo nta manota ihabwa kuko ihabwa zero. Aya ni nayo manota ahabwa pasiporo mu gihe uyifite ushaka kujya mu gihugu runaka akabanza kumenyesha aho azajya kugirango bazamuhe Viza ahageze.