Perezida João Lourenço yatumiye i Luanda kuri uyu wa gatatu ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DR Congo mu nama nshya ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Angop.
Angop ivuga kandi ko Perezida Lourenço yanatumiye Uhuru Kenyatta umuhuza w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC) ku kibazo cya Congo.
Lourenço, uyoboye inama mpuzamahanga ku karere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR), amaze igihe ashyira umuhate mu kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Congo.
Umwaka ushize, Perezida Lourenço yagize uruhare rukomeye mu guhosha amakimbirane yari ahari hagati y’u Rwanda na Uganda.
Muri Nyakanga (7) yahuje Paul Kagame na Felix Tshisekedi i Luanda. Aba kandi bongeye guhuzwa na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa muri Nzeri(9) i New York.
Congo ishinja u Rwanda i gufasha umutwe wa M23 ubu umaze gufata ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya ruguru, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana. Umwuka ni mubi hagati y’ibihugu byombi.
Inama zahuje peerzida Kagame na Tshisekedi i Luanda n’i New York bigaragara ko ntacyo zagezeho ukurikije uko ibintu byifashe hagati y’ibi bihugu.
Ku makimbirane ari hagati y’ibihugu byombi Perezida Evariste Ndayishimiye, ukuriye EAC muri iki gihe, kuwa mbere yabwiye France24 ko “kwemera kwicarana ari intambwe ikomeye”.