Perezida Paul Kagame yatangaje ko yavuganye kuri telephone n’Umwami Charles III w’Ubwongereza akamwihanganisha ku rupfu rwa nyina, Umwamikazi Elizabeth II.
Perezida Kagame niwe muyobozi muri Afurika utangaje bwambere ko yaganiriye n’umwami mushya w’Ubwongereza Charles III.
Yavuze ko we na Charles III banaganiriye ku guteza imbere intego z’umuryango wa Commonwealth.
Elizabeth II azashyingurwa kuwa mbere tariki 19 Nzeri.
U Rwanda ni inshuti ikomeye n’Ubwami b’Ubwongereza ndetse bunagira uruhare rukoimeye mu ngengo y’imali y’u Rwanda buri mwaka. Kuri ubu u Rwanda n’Ubwongereza bafitanye amasezerano y’uko u Rwanda rugomba kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda.
By’umwihariko Perezida Kagame kuri ubu niwe uyuboye umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza uzwi nka Common wealth.