Home Politike Perezida Kagame yashyizeho minisiteri nshya anakora impinduka muri guverinoma

Perezida Kagame yashyizeho minisiteri nshya anakora impinduka muri guverinoma

0

Kuri uyu wa gatandatu Perezida Kagame mu bubsha ahabwa n’itegeko nshinga yongereye minisiteri azikura kuri 20 azigira 21 anasimbuza minisiri Habyarimana Beata wari minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda Dr. Chrysostome Ngabitsinze wari usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr. Eldephonse Musafiri wari usanzwe arai umujyanama wa Perezida mu bijyanye na politiki n’ingenamigambi yahise agirwa umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Chrysostome Ngabitsinze wazamuwe mu ntera agirwa minisitiri.

Minisitiri Nshya yavutze kuri uyu wa gatandatu taliki ya 30 Nyakanga 2022 ni minisiteri ishinzwe ishoramari rya Leta/Ministry of Public Investment and privatization.

Iyi minisiteri nshya yahawe Eric Rwigamba nka Minisitiri, uyu yari umuyobozi ushinzwe ubukungu muri ministeri y’imari n’igengamigambi na Dr.Yvonne Umulisa nk’umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri.

Iyi minisiteri izaba ishinzwe ishoramali rya Leta no kwegurira bimwe mu bikorwa bya leta abikorera yatangiwe kunugwanugwa mu ijoro ryo kuwa 29 Nyakanga 2022 nyuma y’inama y’abaminsitiri yatanze imyanya ku bigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukungu nabyo byari bishya hakibazwa minisiteri bibarizwamo.

Iyi minisiteri ije ikurikira indi yari nshya ishinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, iyi ministeri yavutze muri Nyakanga umwaka ushize ihabwa Dr. Bizimana Jean Damscene ngo ayiyobore.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePapa Francis yavuze ko ashobora kwegura ariko ko igihe atari iki
Next articleDRC:Umuryango w’umugore wa Perezida Tshisekedi ukomeje kubona imyanya mu butegtsi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here