Ubwo yatangizaga inama y’Igihugu y’umushyikirano ku nshuro ya 18, Perezida Kagame, yongeye gukebura abayobozi batubahiriza inshingano zabo bigatuma abaturage babaho nabi kandi abayobozi bo bashishe.
Perezida Kagame avuga ko abayobozi badakora ibikwiye kubera ubujiji cyangwa kuyoberwa ibyari bikwiye ahubwo ko “Ibipfa bipfa kuberako mwabigenje ukundi ntibipfa kuberako mutazi ibikwiye kuba bikorwa.”
Perezida Kagame akomeza yibaza aho igihugu cyagera abayobozi bacitse kuri iyi mikorere mibi, ati: “ Ukabona igihugu kiratera imbere n’ubwo ibyo byose biba bihari, ubukungu burakura buri mu bwambere buzamuka muri Afurika kandi mukora biriya, tekereza tubiciye burundu cyangwa bigahagarara aho twagera, aho kugera kuri gatandatu (6) twagera no ku icumi (10) na 12, twakwihuta.”
Aha niho Perezida Kagame yahereye avuga ingaruka zabyo n’ubwo zitagera ku bayobozi kuko bo bahora bameze neza.
Ati : “ Warangiza ukabona abana bacu bamwe bagwingira ibyo duhora tuvuga ariko mwe muraho murashishe.”
Perezida Kagame yabajije abayobozi niba ibi nabyo babishakamo izina bakamenyekana ku Isi nk’ “abayobozi bashishe ariko bafite abana barwaye bwaki”
Ibindi Perezida Kagame yagarutseho ku myitwarire mibi y’abayobozi ni abayobozi babaho mu buryo bwa tombola hari n’abahombeye mu gihingwa cya Chia Seeds.
Aha niho Perezida Kagame yavugiye ko iyo abayobozi bagiye muri izi tombola bagahomba aribwo batangira kuvugira abaturage.
Ati: “ Mwamara guhomba udufaranga mwari mufite mumaze kuturunda mu mwobo , mukaza muvuga ngo tugomba gufasha abaturage, iyo ubaha ayo mafaranga. Ubuzima bwanyu niko bumeze ni ubwa tombola.”
Perezida Kagame yavuze ko nta mafaranga y’Igihugu azajya gufasha abahombyeye muri Chia seeds kuko ” Ifaranga ry’Igihugu rijye rifasha abantu bakora, abagerageza gukora, ntabwo ari abantu batombola, abantu batombola bakwiye gufungwa ari uwashustse abantu n’uwabijyiyemo.”
Inama y’igihugu y’umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 27 gashyantare izasozwa ku wa 28. Yitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’abaturage bakaba bakomeje kuyikurikiranira ahantu hatandukanye.