Home Politike Perezida Kagame yizeje ubufasha abazahajwe n’ibiza

Perezida Kagame yizeje ubufasha abazahajwe n’ibiza

0

Perezida Paul Kagame yasuye akarere ka Rubavu nka kamwe mu Turere duherutse  kwibasirwa n’ibiza asaba ababirokotse kwihangana, no kwihanganira leta mu gihe mu kubatabara hari ababishinzwe baba “badakora ibyo bakwiriye kuba bakora”.

Ibiza byakomotse ku mvura yaguye kuwa kabiri nijoro mu cyumweru gishize byishe abantu barengau 130 muri iki gice cy’u Rwanda, bisenya inzu zirenga 5,000.

Abaturage benshi batagifite aho kwikinga bashyizwe mu bigo rusange aho bahabwa ubufasha bw’ibanze.

Ari mu karere ka Rubavu – kamwe mu twibasiwe – Perezida Kagame yabwiye abaturage ati: “Naje kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane”.

Yababwiye ko leta irimo “gushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo”.

Mu baturage bahawe ijambo ngo bagire icyo bamubwira harimo Feza Nteziyaremye umugore we wapfuye atwawe n’uruzi Sebeya rwari rwarenze inkombe akamusigira umwana w’amezi atandatu.

Nteziyaremye yashimye ko we n’umwana barimo gufashwa bikwiriye, gusa asaba inkunga mu gukomeza kurera uwo mwana yasigiwe, Perezida Kagame yabwiye uyu muturage ko inkunga “uko ibonetse kose tuzajya tuyibagezaho”.

Umugore wa Feza Nteziyaremye yatwawe n’uruzi rwa Sebeya arapfa amusigira umwana w’amezi 6, akaba asaba ubufasha bwo kurera uru ruhinja

Perezida Kagame yizeje aba baturage bashegeshwe n’ibiza ko mu bufasha barimo guhabwa “aho bitagenda neza muri iki gihe turabikosora”.

Yongeraho ati: “Imvura, izuba biza ku buryo budasanzwe bigahitana ubuzima bw’abantu cyangwa bikangiza imyaka […] ibyo hari aho biturenga. Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa ngo tubuze imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.”

Nyuma y’iminsi ibiri ibyo bibaye mu Rwanda, ku zindi nkombe z’ikiyaga cya Kivu hakurya muri DR Congo muri Teritwari ya Kalehe ibiza bivuye ku mvura nyinshi byakoze ibara kurushaho, hakaba hamaze kubarurwa abarenga 430 bapfuye n’abandi ibihumbi bataraboneka.

Mu cyumweru gishize ari i Bujumbura, Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yavuze ko ibi biza ari “ingaruka zibabaje” z’ihindagurika ry’ikirere zirimo kugera ku bantu batarigizemo uruhare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEAC yanenze amagambo ya perezida Tshisekedi ku ngabo z’uyu muryango
Next articleNyabugogo: Bamwe mu bashakaga gusuhuza Perezida Kagame bahanutse ku nzu ndende
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here