Perezida wa Angola Joao Laurenco, akaba n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.
Perezida Laurenco, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu yakirwa n’umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, Nshuti Manasseh. Hari amakuru avugako arava mu Rwanda yerekeza muri Congo aho naho ajya kuganira na Perezida Tshisekedi.
Perezida Kagame agiye kuganira na mugenzi we Lourenco nyuma y’uko mu cyumweru gishize, ku wa 5 Ugushyingo 2022, Perezida Lourenco, yakiriye ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC.
Perezida wa Senegal akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yakomeje gusaba Perezida Lourenco kongera imbaraga mu buhuza hagati y’u Rwanda na Congo. Gusa Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi we aherutse gutangaza ko bisa naho inzira y’ubuhuza yananiranye.
Iby’umwuka mubi hagati ya Congo n’u Rwanda byateye abantu ubwoba ubwo Congo yafataga umwanzuro wo kwirukana amabsaderi w’u Rwanda muri Congo, Vincent Karega, igahamagaza n’uwari ayihagarariye i Kigali.
Perezida Lourenco niwe wabaye umuhuza hagati y’u Rwanda na Uganda mu ghe ibi bihugu nabwo byari bifitanye umwuka mubi mu myaka mike ishize.
Ikinyamakuru Jeune Afriquue kivuga ko mu Rwanda hanategerejwe kandi perezida wa wa Guinée-Bissau, akaba n’umuyobozi wa CEDEAO, Umaro Sissoco Embaló, nawe uzaba aje kuganira ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo.
Umaro Sissoco Embaló, azagera mu Rwanda avuye muri Congo aho azabanza kujya kuganira na mugenzi we Felix Tshisekedi Tshilombo kuri uyu wa gatandatu taliki 12 Ugushyingo.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ukomoka ku ntambra igisirikare cy’iki Gihugu kirwana n’umutwe wa M23, Leta ya Congo ishinja u Rwanda gushyigikira uyu mutwe rwo rukabihakana ahubwo rugashinja Leta ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.