Home Politike Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaba agiye gusura u Rwanda

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yaba agiye gusura u Rwanda

0
Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko yizeye kuzasura u Rwanda mu 2021, urugendo rugamije gukosora amakosa yakozwe n’abamubanjirije bagize uruhare mu mateka asharira y’u Rwanda.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron(Photo net)

Perezida Macron yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique cyatambutse ku isaha ya saa munani z’i Kigali kuri uyu wa Gatanu, ikiganiro kibanze ku mubano w’u Bufaransa na Afurika bifitanye.

Uyu mu perezida yagaragaje ko ashishikajwe cyane no guhindura amateka Afurika ifitanye n’u Bufaransa, hakaba ubufatanye aho kuba igice kimwe cyafatwa nk’igisabiriza.

Abajijwe niba ateganya gukorera uruzinduko mu Rwanda mu gihe cya vuba, asubiza ko iziteganyijwe mu byumweru biri imbere ari izasubitswe kubera impungenge z’ubuzima kubera Covid-19.

Macron ati “Ndateganya mbere na mbere uruzinduko muri Angola na Afurika y’Epfo aho zari zarasubitswe kubera imbogamizi zishingiye ku buzima. Ndizera ko nzashobora kujyayo mu byumweru bike biri imbere. Hanyuma nkajya no mu Rwanda mu 2021.”

Macron yari yatumiwe mu Rwanda mu mwaka ushize, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, gusa icyo gihe ntiyabashije kwitabira ahubwo yohereje Abadepite bo mu ishyaka rye rya La République En Marche, barimo Umunyarwanda Hervé Berville wavukiye i Kigali mu murenge wa Nyamirambo.

Macron atangaje ibi nyuma y’aho Perezida Kagame yari yigeze kubwira RFI na France 24 ko kuva Macron yatangira kuyobora u Bufaransa muri Gicurasi 2017, yatumiwe kuzasura u Rwanda.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusesabagina agiye guhura n’umwunganizi we mushya Me Gatera Gashabana
Next articleIbisasu 23 byahitanye abantu 8 mu mugi wa kaboul muri Afganistan

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here