Home Ubutabera Philippe ‘ Biguma’ yemereye urukiko ko yabeshye kugira ngo abone ubuhungiro

Philippe ‘ Biguma’ yemereye urukiko ko yabeshye kugira ngo abone ubuhungiro

0

Ubwo yabazwaga ku mwirondoro we n’inzira yaciyemo kugira ngo abone ubwenegihugu bw’Ubufaransa ku munsi wa mbere w’urubanza, uwahoze ari umujandarume ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi bwana Philippe Hategekimana  uzwi ku kabyiniriro ka Biguma yemereye umucanza ko yabeshye ndetse agakoresha impapuro mpimbano kugira ngo ahabwe ubuhungiro.

Uyu mugabo w’igikwerere, uvuga akoresha amagambo ariko n’ibimenyetso (signe) yahaswe ibibazo na perezida w’urukiko rwa Rubanda i Paris, Jean Marc LAVERGNE, amubaza ubuzima bwe n’uwo ariwe nk’umuntu, Biguma yasobanuye mu magambo maremare aho yavukiye, aho  yakoze, amashuri yize, amahugurwa yabonye n’imirimo yakoze kugeza ahunze u Rwanda mu mwaka wa 1994 ubwo FPR Inkotanyi yari imaze gufata ubutegetsi.

Philippe Biguma, wiyemerera ubwe ko yaranzwe no guhindagura umwirondoro we aho yaciye ahunga mu bihugu nka RDC, Congo Brazaville na Cameroon, biri mu byamufashije guhabwa ubuhungiro mu gihugu cy’ubufaransa we n’umuryango we.

Ibisobanuro yahaga umucamanza utamworoheye mu kumuhata ibibazo bijyanye no guhindagura amazina, asobanura ko yirwanagaho kuko yatekerezaga ko guhindura amazina byari kumurinda kumenyekana akaba yakwicwa ubwo yari mu nkambi ya Kashushe muri Congo n’umuryango we.

Uyu mugabo avuga ko yahungiye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akaza kuyivamo n’amaguru ahunga n’umuryango we, aho bageze ku mupaka wa Congo Brazaville bakabona ubwato bubajyana muri Cameroun.

Avuga ko bageze Congo Brazaville, bafashijwe n’ababikira kugera bageze muri Cameroun, aho nabwo bafashijwe n’ababikira kugera ubwo bageze mu Bufaransa ari naho umuryango we uba kugeza ubu. Presida w’urukiko amubajije umuryango abo babikira bamufashije baturukamo, Biguma asubiza ko yawibagiwe.

Perezida w’urukiko yongeye kubaza Biguma impamvu atasubiranye umwirondoro we wanyawe ubwo yari ageze mu Bufaransa amusubiza ko yari akeneye ubuhungiro yagombaga gukora ibishoboka byose ngo yemeze ababutanga.

Philippe Biguma yakoraga akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, ku mazina ya Philippe Manier, nyuma nibwo baje kubivumbura ahita ahungira muri Cameroun  mu 2017, aba ari naho afatirwa asubizwa gufungirwa mu bufaransa.

Turacyabakurikiranira uko uru rubanza ruri kugenda…..

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyamure: Ushinjwa kuhakorera Jenoside yagejejwe imbere y’Ubutabera.
Next articleAbadepite bahaye umugisha manda bongerewe na Perezida Kagame

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here