Home Ubutabera Nyamure: Ushinjwa kuhakorera Jenoside yagejejwe imbere y’Ubutabera.

Nyamure: Ushinjwa kuhakorera Jenoside yagejejwe imbere y’Ubutabera.

0
Ingoro y'ubutabera ya Paris (Palais de jstice Paris)

Mu rukiko rwa Rubanda i Paris ( Cours d’assises de Paris), hatangiye urubanza ruregwamo Hategekimana Philippe Manier, wamenyekanye cyane ku izina rya Biguma mu gihe cya Jenoside yakorerwaga abatutsi.

Uyu mugabo w’imyaka 66, wari umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe ashinjwa kuba yarayoboye ubwicanye bwahitanye abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure. Ubu ni mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza.

Uwarokotse isasu yishwe n’intwaro gakondo

Ubwo abatutsi bari bahungiye hejuru ku musozi wa Nyamure bageragezaga kwirwanaho batera amabuye abashakaga kubica ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi yari irimbanyije,  igitero cy’abajandarume cyari kiyobowe na Biguma nicyo cyabarasheho, hapfa benshi n’abashoboye kwiruka bicwa n’amahiri ndetse n’imipanga y’abaturage.

Ibi byabaye kuva taliki ya 27 Mata 1994, ubwo umuyobozii w’ikigo nderabuzima Bwana Ndahimana Matayo, yahuruzaga abajandarume nyuma y’uko abicanyi bakoreshaga intwaro gakondo bari bananiwe kuzamuka uwo musozi kugira ngo barimbure Abatutsi bari bawuhungiyeho.

Umutangabuhamya warokokeye kuri uyu musozi agira ati “umuryango wange, abo kwa data wacu ndetse n’abo kwa masenge, bose biciwe kuri uyu musozi, kandi imbarutso yo kubarangiza yakomwe na Hategekimana Philippe bitaga Biguma warashe ku bantu isasu rya mbere”.

Undi nawe yemeza ko Biguma ariwe warashe isasu rya mbere, bituma abantu bari bakomeje kwihagararaho imbere y’abicanyi batatana, urokotse amasasu, agasanga bamutegeye munsi y’umusozi, akicishwa intwaro gakondo.

Amashyamba yaratemwe nk’ikimenyetso cya Jenoside yekorewe abatutsi yategurwaga.

Umutangabuhamya avuga ko mbere gato y’uko Jenoside itangira, amashyamba menshi yatemwe muri ako gace, abarokotse bakaba bemeza ko cyari ikimenyetso cyo kugira ngo ntibazabone uko bihisha kuko bitari bisanzwe.

No kuri uwo musozi wa Nyamure hari hasanzwe hari ishyamba, ryari ryaratemwe kuburyo n’abahahungiye nta mahitamo bari bafite usibye ko babonaga ari ahantu hirengeye, bakumva ko bashobora kwirwanaho usibye ko nabyo bitaje kubashobokera.

Ndagijimana Athanase, uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muyira, avuga ko ari intambwe nziza itewe kuba Biguma agiye kuburanishwa n’inkiko ku byaha bya Jenoside ashinjwa kuba yaragizemo uruhare, cyakora ngo nanone byari kuba byiza iyo aburanira mu Rwanda aho yakoreye ibyo byaha.

Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari baturutse mu bice bitandukanye nibo biciwe ku musozi wa Nyamure, bakaba bategereje ubutabera ku rubanza rwa Biguma ugiye kuburanishirizwa mu gihugu cy’Ubufaransa, mu rukiko rwa Rubanda ku va tariki ya 10 kugera 30 Kamena 2023.

Uru rubanza biteganyijwe ko ruzamara amezi 2 niba nta gihindutse.

U.M. Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpamvu Turahirwa Moses akurikiranywe ku rumogi yanywereye i Burayi
Next articlePhilippe ‘ Biguma’ yemereye urukiko ko yabeshye kugira ngo abone ubuhungiro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here