Home Ubutabera Impamvu Turahirwa Moses akurikiranywe ku rumogi yanywereye i Burayi

Impamvu Turahirwa Moses akurikiranywe ku rumogi yanywereye i Burayi

0

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri izwi nka Moshions yitabye urukiko kuri uyu wagatatu arwemerera ko mu myaka ibiri ishize ubwo yabaga mu Gihugu cy’Ubutaliyani yanywaga urumogi ariko ko kuva ageze mu Rwanda atarongera kurunywa.

Ibi byo kuba yarankwereye urumogi ku mugabane w’u Burayi yagera mu Rwanda akarureka byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga benshi  bavuga ko bitumvika uburyo atarunkwereye mu Rwanda akaba ari kubikurikiranwaho. Ikindi aba babishingiraho bavuga ko Turahirwa Moses adakwiye gukurikiranwa ni uko aho yarunkwereye mu Butaliyani kunywa urumogi byemewe.

Umunyamategeko Kaboyi Benoit, avuga ku byaha bikorerwa hanze y’u Rwanda mu minsi ishize yatangarije ikinyamakuru intego ko itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ritareba ahakorewe icyaha ko rireba gusa uwakoze icyaha.

Ibi by’uyu munyamategeko bihura n’ingingo ya 11  y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umunyarwanda ukoreye icyaha cy’ubugome hanze y’u Rwanda ahanwa nk’uwagikoreye mu Rwanda mu gihe amategeko y’u Rwanda agihana.

Ingingo ya 11 y’iri tegeko igira iti : “Umunyarwanda wakoreye icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye hanze y’ifasi y’Igihugu cy’u Rwanda ashobora guhanwa hakurikijwe amategeko y’u Rwanda nk’aho icyo cyaha cyakorewe mu Rwanda mu gihe icyo cyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.”

Kunywa urumogi mu Rwanda bihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarengeje  imyaka ibiri cyangwa  imirimo y’inyungu rusange nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo ya 263 igira iti: “Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) cyangwa imirimo y’inyungu rusange”

Umwanzuro w’urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Turahirwa Moses waburanye yemera ibyaha ruzasomwa taliki ya 15 Gicurasi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTurahirwa Moses yemereye urukiko kunywa urumogi asaba imbabazi kuri Passport
Next articleNyamure: Ushinjwa kuhakorera Jenoside yagejejwe imbere y’Ubutabera.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here