Home Ubutabera Muyira: Abaturage bagaragaje uruhare rwa Biguma mu irimburwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi icumi

Muyira: Abaturage bagaragaje uruhare rwa Biguma mu irimburwa ry’Abatutsi barenga ibihumbi icumi

0

Urukiko rwa rubanda rwa Paris, (cour d’assises de Paris), rugiye gutangira kuburanisha Hategekimana Philippe uzwi cyane nka Biguma, wari umuyobozi wungirije muri Jandarumori mu cyahoze ari Perefegitura ya Ntyazo, ubu ni mu Karere ka Nyanza; ukekwaho gutangiza Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyamure waguyeho Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari bawuhungiyeho.

Ni urubanza ruzatangira taliki ya 10 Gicurasi. Abaturage barokokeye kuri uyu musozi n’abarengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bavuga ko bishimiye ku kuba Biguma agiye kuburanishwa, yahamwa n’ibyaha akaryozwa ubwicanyi bwakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 10 ashinjwa.

Bayigamba, umwe mu barokokeye ku musozi wa Nyamure avuga ko Abatutsi barenga ibihumbi 15 bari bahungiye kuri uyu musozi bari bagiye kuhamara icyumweru birwanaho nta muntu urabinjirira ngo agire uwo yica. Ibi byarangiye taliki ya 27 Mata 1994, ubwo  Philippe Hategekimana Biguma, wari umuyobozi wungurije muri jandarumuri muri Komini Ntyazo yari aje gutangiza ubu bwicanyi akoresheje imbunda.

Bayigamba ati: “ Abaturage bari bafite ibikoresho gakondo bari baratinye kuzamuka umusozi ngo bahadusange, kuko njye nageze kuri uyu musozi taliki 22 Mata dukomeza kwirwanaho kugeza kuri 27 Mata, ubwo Biguma yazanye imbunda atangiza ubwicanyi ku mugaragaro anatanga amabwiriza y’uko bukomeza gukorwa.”

Bayigamba wari wahungiye ku musozi wa Nyamure avuga ko Hategkimana Biguma yaje gutangiza ubwicanyi nta mututsi uricirwa kuri uyu musozi kuko basubizagayo ibitero byose bagabwagwaho by’intwaro gakondo

Bayigamba akomeza agira ati: “Nyuma yo kwereka abo bantu uko batugota we yegeye imbere ari wenyine atangira kurasa Abatutsi kuko twari benshi dutangira gushaka kuva kuri uwo musozi niho abandi baturage bahise batubonera batangira kwicisha intwaro gakondo zabo. Duhamya ko iyo ataza ngo yice umuntu wambere abandi bakwire imishwaro nta Mututsi wari kugwa kuri uyu musozi.”

Mukashema, undi wari wahungiye kuri uyu musozi, avuga ko nk’abana icyo gihe bari bashinzwe gutora amabuye bakayaha abari bakuru bakayakoresha mu gusubiza inyuma ibitero byabagabwagaho. Nawe ahamya ko iyo Biguma ataza  ngo atangize ubwicanyi anatange amabwiriza, bitari kugenda uko byagenze ku musozi bari bahungiyeho.

Ati : “ Nyuma y’uko Biguma arashe abantu ba mbere akabona n’uburyo ubwicanyi buhise bwihuta, yatanze amabwiriza avuga ko bagomba kujya gushaka Abatutsi babacitse bakajya kwihisha mu mirima n’ahandi, anongeraho ko bagomba kureba abakirimo umwuka bakabanogonora.”

Umusozi wa Nyamure uri mu cyahoze ari Komini ya Ntyazo, Segiteri Nyamure. Ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira Akagari ka Nyamure. Ufatwa nka hamwe mu haguye abantu benshi muri aka Karere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ari byiza kuba Biguma agiye kuburanishwa kuko bizatanga ubutabera ku basigaye, bigatanga n’isomo no ku bandi  bari abaturage basanzwe icyo gihe ubu bafungiwe Jenoside bumva ko barenganye.

Ntazinda ati : “ Isomo bitanga ni abo yayoboye mu bwicanyi bakurikiranwe muri Gacaca n’ahandi, iyo babonye ko uwabayoboye muri ibyo bikorwa nawe akurikiranwe nabo bituma bumva ko batarenganye cyangwa hari ikindi bazize kitari icyo bakoze.”

Ntazinda Erasme, Umuyobzi w’Akarere ka Nyanza avuga ko abaturage bategerezanyije amatsiko ibizava mu rubanza rwa Hategekimana Biguma

Abarokokeye kuri uyu musozi bombi bahinduriwe amazina kuko bashobora kuzaba abatangabuhamya muri uru rubanza.

Imiryango iharanira inyungu z’abarokotse yifuzaga ko Biguma yaburanira mu Rwanda

Abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bishimiye kuba Biguma agiye kuburanishwa ariko ko byari kuba byiza cyane aburanishirijwe aho yakoreye icyaha kuko nawe aribyo byamwibutsa ububi bw’ibyo yakoze.

Ndagijimana Athanase, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Muyira, avuga ko Philippe Hategekimana Biguma ariwe mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muyira, ati: “ Ubundi nk’undi muntu utuye ahandi mu Rwanda wumva ko Bagosora ariwe mbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni nako akwiye kumva Philippe Hategekimana Biguma muri uyu Murenge.”

Ndagijimana akomeza avuga ko n’ubwo bishimiye ko agiye kuburanishwa ariko ko byari kubera byiza cyane abarokokeye kuri uyu musozi kumubona aburanira mu Rwanda.

Ati: “ Ubusanzwe mu butabera icyo abakorewe icyaha bifuza ni uko uwagikoze aburanira aho yagikoreye, Biguma nawe bibaye byiza yaburanira mu Rwanda nibwo twakumva ko duhawe ubutabera.”

Ndagijimana Athanase, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Muyira asanga uko abantu bafata Bagosora ari nako bagakwiye gufata Biguma kubera ibyo yakoze muri uyu Murenge

Kayitesi Immaculée, ukuriye  umuryango w’abapfakazi ba Jenoside, AVEGA mu Karere ka Nyanza, avuga ko urubanza rwa Hategekimana Philippe Biguma ruje komora ibikomere abapfakazi ba Jenoside, ariko ko byari kuba byiza aburanishirijwe mu Rwanda bakamwibutsa ahantu hose yakoreye ubwicanyi.

Kayitesi ati: “Byari kuba byiza iyo acirirwa urubanza hano yakoreye ibyo akurikiranyweho, kuko hari ibimenyetso bifatika, uwamujyana i Nyamure byamwibutsa ibyo yakoze, uwamujyana kuri sitade ahari bariyeri biciragaho abantu bakuye ahantu hatandukane, umwibukije murebana amaso ku maso hari icyo byatanga.”

Kayitesi Immaculée, umuyobozi wa AVEGA, mu Karere ka Nyanza avuga ko Hategekimana Philippe Biguma, adakwiye kuryozwa ubwicanyi bwa Muyira gusa kuko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahantu hatandukanye mu Karere ka Nyanza

Philippe Hategekimana, uzwi cyane nka Biguma yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo muri Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Gihugu cy’Ubufaransa abona ibyangombwa byo kuhatura mu mwaka  wa 2005 akoresheje inyandiko mpimbano, kuko yavuze ko yitwa Philippe Manier. Yafatiwe i Yaoundé muri Cameroun muri Werurwe 2018 ahita yoherezwa mu Bufaransa ari naho afungiwe.

Urubanza rwe ruzatangazwa umunsi ku munsi mu Kinyamakuru Intego kuko kizaba gifite umunyamakuru mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbarenga 100 nibo bahitanywe n’imvura mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru
Next articleKambogo wari Meya wa Rubavu yirukanwe na Njyanama
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here