Hashize iminsi ibiri abakoresha imbugankoranyambaga cyane Twitter babajije urwego rw’Igihgu rw’ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu niba gucuranga indirimbo za Kizito Mihigo ari icyaha ariko izi nzego zombi nta na rumwe rurasubiza abibaza iki kibazo.
Ku wa gatanu w’iki cyumweru turi gusoza nibwo uwiyita Ishimwe Koney kuri twitter yanditse ubu butumwa ariko bigaragara ko hari benshi bari basanzwe bibaza iki kibazo kuko ubutumwa bwe bwasubijwe inshuri zirenga ( Coments_100 bunakwirakwizwa n’abarenga 50 (retweets).
Benshi mu babusubije n’ababukwirakwije nabo bagaragaje ko bafite inyota yo kumenya icyo inzego zabajijwe ziri busubize, bagaragaje ko nabo bari mu gihirahiro cy’ibyo bihangano.
N’ubwo RIB na Polisi zitigeze zisubiza uyu wari wabajije iki kibazo hari abandi babifashe nko kuba polisi na Rib itasubiza ibibazo byose ibijijwe rimwe na rimwe biba bidafite n’impamvu n’ubwo izi nzego zombi ziri mu zitanga amakuru cyane zigakunda no kunyomoza ibihuha ku mbugankoranyambaga.
Nta rwego rw’ubutabera, Polisi, RIB cyangwa n’urundi rwego rwigeze rutangaza ko gucuranga ibihangano bya Kizito Mihigo ari icyaha, gusa nyuma y’itangazo ryasohowe n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA nyuma gato y’uko Kizito Mihigo yari amaze gutabwa muri yombi bwambere muri 2014 risa niryatanze umurngo kuri benshi. Icyo gihe umuyobozi wa RBA yagize ati:
” nka RBA ntitwaha urubuga umuntu wiyemereye biriya byaha bikomeye birimo kugambanira igihugu, gukorana n’imitwe y’iterabwoba.” Nyuma y’iri tangazo na byinshi mu bindi bitangazamakuru ntibyongeye gucuranga indirimbo ze binaba bityo mu Banyarwanda benshi.
Muri 2015 Kizito Mihigo yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 10. Yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nibwo Kizito Mihigo yasohotse muri gereza ku mbabazi za Perezida Kagame.
Ku wa 17 Gashyantare 2020, NIbwo polisi y’Igihugu yatangaje ko yasanze Kizito Mihigo wari ufite imyaka 38 wari ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.