Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda ni umwere ku byaha bibiri yari akurikiranyweho  n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, uru rukiko rwahise rutegeka ko ahita afungurwa.
Ni urubanza rwakurikiranwe na benshi kuko rwanafungishije Miss Iradukunda Elsa wigeze kuba Nyampinga w’u Rwanda ashinjwa gushaka gusibanganya ibimenyetso byashinjaga Prince Kid. Miss Iradukunda Elsa nawe yahise arekurwan’urukiko.
Prince Kid washinjwaga ibyaha bibiri by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwinjiracyaha kuri icyo cyaha abaye amwere yaramaze kwamburwa uburenganzira bwo gutegura amarushanwa ya nyampinga mu Rwanda ndetse leta ikaba yaranatangaje ko ay’umwaka utaha 2023 atazaba.
Prince Kid yari afungiw emuri gereza ya Nyarugenge kuva muri Gicurasi uyu mwaka, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16.
urubanza rwe rwabereye mu muhezo igihe kirekire, mu gihe hagombaga gusomwa umwanzuro w’urubazna urukiko rwahise rupfundura urubanza ruvuga ko rugiye kongera kumva abandi batangabuhamya. Abakobwa batatu bitabiriye Miss rwanda batanze ubuhamya bwabo muri uru rubanza ariko ibyo bavuze ntibiramenyekana kuko byavugiwe mu muhezo.