Home Politike RGB yasabye RIB na Polisi gukurikirana ibyo muri Zion Temple ya Gitwaza

RGB yasabye RIB na Polisi gukurikirana ibyo muri Zion Temple ya Gitwaza

0

Kuri uyu wa gatandatu nibwo havuzwe cyane iby’umwuka mubi umaze igihe mu buyobozi bw’itorero Zion Temple Cebration Center, rizwi cyane nko kwa Gitwaza, aho bwamwe bashakaga kweguza Apotre Gitwaza ku buyobozoi bw’iri torero. uyu mwuka mubi watumye urwegi rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB rusaba urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB na Polisi y’igihugu kwinjira muri iki kibazo.

Uyu mwuka mubi wari umaze igihe waturitse ubwo abapasiteri 6 bakuru muri iri torero banavuga ko bagize uruhare mu kurishinga bafatanyije na Paul Gitwaza bandikiye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, barumeneysha ko Paul Gitwaza bamwirukanye ku buyobozi bw’iri torero kubera amakosa ye atandukanye.

Igisubizo cy’urwego rw’Igihugu kuri aba bakozi b’Imana gitandukanye cyane n’ibyifuzo byabo kuko gitesha agaciro umwanzuro wabo kikavuga ko aba bapasiteri nta bubasha bafite bwo kwirukana umuyobozi w’iri torero.

Uru rwego rwabwiye aba bakozi b’Imana ko ububasha bwo Kweguza Apotre Gitwaza bufite gusa inama y’inteko rusange.

Usibye kuba uru rwego rukurira inzira ku murima aba bapasiteri rukababwira ko ubuyobozi bw’itorero bukiri mu maboko ya Apotre Gitwaza, RGB yasabye inzego zirimo RIB na Polisi gukurikiranaa ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authetic Word Ministries Zion Temple Celebration Centre.

Uku gukurikirana ibi bibazo bishobora kuzagira ingaruka ku mpamnde zombi zihanganye muri iri torero rwaba uruhande rwa Paul Gitwaza cyangwa uruhande rw’abamurwanya ni inkuru igikomeza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi yihanangirije Gen Kayumba Nyamwasa
Next articleMiliyoni 100 zo mu kigega nzahurabukungu zose zahawe abazigenewe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here