Home Ubukungu Miliyoni 100 zo mu kigega nzahurabukungu zose zahawe abazigenewe

Miliyoni 100 zo mu kigega nzahurabukungu zose zahawe abazigenewe

0

Gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu ni bumwe mu buryo bwifashishijwe na Leta y’u Rwanda mu kuzahura ubucuruzi bwagizweho ingaruka zikomeye na COVID-19 ndetse no kugabanya ingaruka zikomeye ubukungu bw’igihugu bwari guhura nazo.

Icyo kigega cyashyizweho ku ya 8 Kamena gitangirana miliyoni 100$. Amakuru IGIHE ifite ni uko hagiye gutangizwa icyiciro cya kabiri kizaba kirimo miliyoni 350$.

Ikigega Nzahurabukungu cyari kigenewe gufasha ubucuruzi bwagizweho ingaruka ku kigero cya 50% ugereranyije n’uko bwari buhagaze mbere ya Covid-19, gusa nyuma yo kubona ko abari kwitabira iyi gahunda ari bake, iri janisha ryaramanuwe rigezwa kuri 30%.

Mu bufasha bwatanzwe harimo koroshya inguzanyo no kugabanya inyungu ku nguzanyo ibigo byari bifite mu mabanki kimwe no gutanga igihe cyo gusonerwa kwishyura inguzanyo.

Iyi gahunda yarebaga ibigo by’ubucuruzi bito n’ibinini ariko habanje kugenzurwa ibintu bitandukanye. Urugero, ibikorwa by’ubucuruzi bito byashoboraga guhabwa nibura miliyoni 5 Frw. Muri uru rwego, ibigo by’imari byo byashoboraga guhabwa na Banki Nkuru y’Igihugu inguzanyo bizishyura ku nyungu ya 2% mu gihe cy’imyaka ibiri ariko nibura bigatangira kwishyura nyuma y’amezi atatu.

Muri iki cyiciro, Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF nacyo cyari cyaragenewe amafaranga gishobora kuguriza za SACCO zikishyura ku nyungu ya 2%.

Aya mafaranga ibigo by’imari bito byahabwaga niyo byakoreshaga mu kuguruzi abacuruzi bato nabo bakaba bakwishyura ku nyungu ya 8%.

Uretse iki cyiciro cy’abacuruzi bato, hari n’icyiciro cy’ibigo by’ubucuruzi binini, ibito n’ibiciriritse. Aha ikigo cy’ubucuruzi gito cyangwa igiciriritse cyujuje ibisabwa cyashoboraga guhabwa agera kuri miliyoni 75 Frw, mu gihe ayo ibigo binini bihabwa yo yashoboraga no kugera kuri miliyoni 300 Frw.

Amabanki n’ibigo by’imari byahabwaga na BNR inguzanyo ifite inyungu ya 2% yishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu ariko igatangira kwishyurwa nyuma y’umwaka umwe. Banki zagurijwe nazo zari zemerewe kuguriza ibigo binini by’ubucuruzi bikishyura ku nyungu ya 8%.

Hari harashyizweho kandi uburyo bwihariye amahoteli ashobora kugobokwamo nka rumwe mu rwego rwari rwaragezweho cyane n’ingaruka za COVID-19.

Amafaranga yarashize, yakoreshejwe ate?

Ku wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022, ubwo yari mu muhango wo gusinya amasezerano y’inkunga Leta y’u Bufaransa yageneye u Rwanda, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Uzziel Ndagijimana, yavuze ko amafaranga yose yari ari muri iki kigega yamaze gukoreshwa.

Ati “Muri make amafaranga yose yari arimo yarakoreshejwe, ibigo by’ubucuruzi byose byafashijwe byabashije gukomeza ibikorwa byabyo ndetse bikaba byarakomeje no gutanga akazi.”

Yakomeje avuga ko iki kigega cyagize uruhare mu kuzahura ubukungu bw’ibigo by’ubucuruzi ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.

Ati “Umusaruro w’Ikigega Nzahurabukungu nawo urigaragaza, kimwe cya kabiri cy’amafaranga yakoreshejwe mu gushyigikira hoteli. Urwego rw’amahoteli ni rumwe mu zagizweho ingaruka cyane kubera amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

“Ibikorwa mpuzamahanga byari mu Rwanda byahise bisubikwa, ku bw’ibyo hoteli nta bashyitsi zagize, 50% by’amafaranga yakoreshejwe mu gufasha hoteli kongera kuvugurura ibijyanye n’inguzanyo zifite no gutegereza igihe gikwiye kugira ngo zisubukure ibikorwa kandi urabibona ko urwego rw’amahoteli ruri kugenda ruzahuka gake gake.”

Yakomeje avuga ko mu bigo byafashijwe harimo hoteli 149 n’ibindi bigo by’ubucuruzi birenga 6000. Ati “Hoteli 149 zarafashijwe n’ibigo bito birenga 6000”.

Kugera mu mpera za 2021, hoteli 140 zari zimaze guhabwa miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’ayo Ikigega cyatangiranye.

Abikorera mu byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange na bo bagenewe miliyari 7,5 Frw yo kuborohereza kwishyura imyenda mu mabanki ndetse na miliyari 12,1 Frw yo kuziba icyuho cy’ibihombo bahuye na byo.

Ibigo by’amashuri byigenga bigera kuri 60 nabyo byatewe inkunga ya miliyari 7,8 Frw, ibijyanye n’ingwate zigenewe ibigo bito n’ibiciriritse, ibigera kuri 264 byarafashijwe hakoreshwa miliyoni 821 Frw.

Aya mafaranga yahawe ibigo by’amashuri kuko byamaze igihe kigera ku mezi umunani bifunze, mu gihe byari bifite abarimu bigomba guhemba n’inguzanyo bigomba kwishyura.

Ibigo bito bikora ubucuruzi bisaga 3997 byahawe inguzanyo yo gukomeza gucuruza ingana na miliyari 3,8 Frw.

Hari amafaranga kandi yagiye mu nzego zirimo ubucuruzi bw’ubuconco, imirimo yo gusudira, ubwikorezi, ubudozi, gutunganya umusatsi, ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo, restaurant, utubari, ububaji n’ubwubatsi. Muri iki cyiciro hatanzwe amafaranga abarirwa muri miliyari 3,84 Frw.

Hatanzwe kandi amafaranga agera kuri miliyari 10,3 Frw ku bigo ibiciriritse n’ibinini, hafashwa ibigera ku 139.

Binyuze muri iyi gahunda kandi hahinduwe umwenda ungana na 35%, hoteli zemererwa kwishyura umwenda mushya ku nyungu ya 5%, zongererwa n’igihe cyo kwishyura kigera ku myaka 15, zihabwa n’igihe cyo kutishyura cy’imyaka itatu.

Hanavuguruwe amasezerano y’inguzanyo zari zarahawe ibigo bitwara abagenzi, mu buryo bwarusange kuko byakomeje gukora bitwara abagenzi bake kandi hakaba hari n’igihe byamaze bidakora ubwo igihugu cyari muri Guma mu rugo.

Ibi bigo byafashijwe kuvugurura inguzanyo 54 zifite agaciro ka miliyari 7,5 Frw.

Ikindi cyiciro cyatanzwemo amafaranga ni ukunganira ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, byahawe miliyari 12,1 Frw.

Andi mafaranga ni ayatanzwe nk’ingwate ku bigo bito by’ubucuruzi bitari bifite ingwate ihagije, hashowe nibura angana na miliyari 1,5 Frw.

Hanafashijwe ibigo biciriritse n’ibinini bigera ku 139 byasabye, bihabwa miliyari 10,3 Frw.

Kugira ngo iki kigega kirusheho kuzahura ubukungu bw’igihugu, hari gahunda z’uko kigiye gushyirwamo miliyoni 350$ zizakoreshwa muri gahunda zitandukanye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRGB yasabye RIB na Polisi gukurikirana ibyo muri Zion Temple ya Gitwaza
Next articleImashini zatumizwaga mu Bushinwa zigiye gutangira gukorerwa mu Rwanda-Razvan Basarabeanu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here