Home Ubutabera RIB yanyomoje ibyo Kazungu yavuze mu Rukiko

RIB yanyomoje ibyo Kazungu yavuze mu Rukiko

0

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko Kazungu Denis, adafite Virusi itera sida, nk’uko yabitangarije mu rukiko kuri uyu wa kane ubwo yaburanaga ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha icumi (10) ashinjwa n’ubushinjacyaha.

Kazungu yabwiye Urukiko ko abantu barenga icumi (10), ashinjwa kwica biganjemo abari n’abategarugori yabishe kuko bamwanduje virusi itera Sida ku bushake.

Ati : “banyanduje SIDA kandi babishaka.”

Murangira B. Thierry, uvugira urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB,  avuga ko ibizamini byakozwe mu gihe cy’iperereza byagaragaje ko Kazungu Denis, nta Virusi Itera Sida afite, ndetse ashimangira ko urukiko ari rwo ruzacukumbura ukuri ku byo yarubwiye.

Kazungu wari mu rukiko adafite umwunganira mu mategeko, yemeye ibyaha byose ashinjwabirimo; kwica ku bushake, iyicarubozo, gusambanya umuntu ku ngufu, gufunga abantu bitemewe n’amategeko n’ibindi… abwira umucamanza ati: “Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…Ntacyo narenzaho.”

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku rubanza rwa Kazungu uzasomwa ku wa 26 Nzeri.

Taliki ya 5 Nzeri, nibwo Kaungu yatawe muri yombi yombi akurikiranyweho kwica abantu akabashyingura mu nzu yari atuyemo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRURA yimye abadepite amakuru kuri Bisi za Leta, isabwa gusubiza abaturage miliyoni 400
Next articleUmucamanza wa ICC uhiga Perezida Putin nawe arahigwa n’Uburusiya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here