Home Ubutabera Kazungu yiburaniye yemera ibyaha icumi ashinjwa

Kazungu yiburaniye yemera ibyaha icumi ashinjwa

0

Mu rukiko Rwibanze rwa kicukiro, Kazungu yazanywemo acungiwe umutekano, ahita asomerwa umwirondoro we, yemera ko yitwa Kazungu Denis, ariko ntihatangazwa icyo yakoraga n’umwuga we nk’uko bisanzwe.

Ubushinjacyaha bwamusomeye ibyaha 10 bumurega birimo; kwica ku bushake, iyicarubozo, gusambanya umuntu ku ngufu, gufunga abantu bitemewe n’amategeko n’ibindi…

Mu cyumba cy’Urukiko kirimo abanyamakuru benshi, nta gihunga, Kazungu yasubije ati: “Ndabyemera”.

Kazungu utari ufite umwuganizi mu mategeko, yasabye kuburanira mu muhezo ngo kuko yakoze ibyaha bikomeye atifuza ko bijya mu itangazamakuru, ariko ibi Urukiko rurabyanga.

Kazungu aregwa kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.

Ntiharamenyekana imyirondoro y’abo yishe bose, iperereza ryakozwe n’urwego rubishinzwe ntiharatangazwa ibyarivuyemo byose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu ibazwa Kazungu yabwemereye ko atibuka abo yishe gusa yibuka uwitwa Eric Turatsinze – uyu yamwambuye n’indangamuntu ye agakoresha umwirondoro we – hamwe n’abitwa Eliane na Françoise.

Ku byaha aregwa, Kazungu yavuze ko abo yishe yabishe kuko “banyanduje SIDA kandi babishaka.”

Ntabwo hazwi neza urwego rw’ubuzima bwo mu mutwe Kazungu ariho. Gusa mu isura no mu byo avuga aboneka nk’udafite ikibazo.

Kazungu amaze kwemera ibyo aregwa, mu rukiko umugore ukuze yavugije induru, arataka aririra umwana we avuga ko Kazungu yishe.

Abajijwe niba ntacyo yongeraho kubyo yavuze, Kazungu yemye kandi yeruye, yasubije Urukiko ati: “Ibyaha nakoze birakomeye, Urukiko rufate icyemezo rubona gikwiye ku kumfunga cyangwa ikindi…Ntacyo narenzaho.”

Umucamanza yavuze ko icyemezo ku kumufunga cyangwa kumufungura by’agateganyo Urukiko ruzagitanga tariki 26 z’uku kwezi.

Itegeko rivuga iki ku byaha aregwa

Kugeza ubu Kazungu yemeye ko yakoze bimwe mu byaha bikomeye mu bijya biburanwa mu manza z’inshinjabyaha mu Rwanda.

Kuba Kazungu yemeye ibyaha ashinjwa bisobanuye ko amahirwe ko urukiko ruzamurekura by’agateganyo ari macyeya cyane. Ibi bishobora guha umwanya iperereza rirambuye ku kumenya imyirondoro y’abo yemeye ko yishe.

Kazungu ashobora kuzaburanishwa kuri buri muntu muri 13 ashinjwa kwica, kuko mu gihe abishwe bose bamenyekana buri muryango wiciwe uba ufite uburenganzira ku ndishyi. Ni urubanza rushobora kuzatinda kurusha uko rwumvikana ubu aho yemeye ibyaha.

Birashoboka kandi ko mu maburanisha azakurikiraho Kazungu – waburanye uyu munsi nta mwunganizi afite – ashobora guhindura imvuga, akagaruka ahakana ibyaha aregwa.

Gusa kugeza ubu ibiteganywa n’amategeko ku byaha aregwa kandi yemeye, ni uko mu byaha yemeye ibikomeye bihanwa gutya;

Ingingo ya 95 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gufunga umuntu binyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ingingo ya 113 y’iri tegeko ivuga ko uhamwe no gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Ingingo ya 134 ivuga ko uhamwe n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15).

Ingingo ya 107 y’iri tegeko ivuga ko; uwishe undi abishaka, akabihamywa n’urukiko, ahanishwa gufungwa burundu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Abaminisitiri icyenda bamaze kwirukanwa mu mezi icyenda
Next articleRURA yimye abadepite amakuru kuri Bisi za Leta, isabwa gusubiza abaturage miliyoni 400
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here