Home Ubuzima Rubavu: Abanye Congo nabo bakingirwa kimwe n’Abanyarwanda

Rubavu: Abanye Congo nabo bakingirwa kimwe n’Abanyarwanda

0

Amahirwe yahawe abaturarwanda bose yo gukingirwa covid-19 ashimwa na benshi, cyane cysnr abanyekongo batuye mu Karere ka Rubavu. Ari abamaze gukingirwa, abagitegereje gukingirwa, ndetse na bamwe bakinangiye ku bwo kutumva impamvu yabyo; bose bahuriza ku gushima ko mu rugamba rw’ubuzima hatarebwa ubwenegihugu.

“ Njye ntabwo ndajyayo, nari kujyayo ejo ariko mfite urugendo rujya mu mahanga nzagaruka mpita nikingiza, ni byiza ni amahirwe natwe twahawe kandi iyo urebye u Rwanda ruri imbere mu gukingira, niba rero ndi mu Rwanda bari gukingira cyane ngomba gutandukana n’uwo nasize muri DRC.” Uyu anakomeza avuga ko bagenzi be benshi bamaze gukingirwa.

Undi wamaze gukingirwa nawe avuga ko ari amahirwe yahawe kuko atekereza ko iyo aba atuye muri Congo aba atarakingirwa.
“ Nanjye ubu nishimira ko nahawe inkingo 2 za Covid-19, nkurikije aho muri Congo bigeze n’abantu dukorana nabo twari duturanye ntekeraza ko iyo mba ntuyeyo mba ntarabona n’urukingo na rumwe.”
Nubwo benshi mu Bacongomani batuye mu Rwanda bishimira amahirwe bahawe yo gukingirwa kimwe n’Abanyarwanda, haracyari bamwe batarumva impamvu yo gukingirwa.

Ubuhamya bwa Olvis bugira buti, “ Njye ndumva nta mpamvu yo gukingirwa kuko n’ubundi bavuga ko iyo wakingiwe n’ubundi ushobora kwandura, njye nzakomeza kwirinda naba ndi mu Rwanda cyangwa iwacu muri DRC.” Olvis akomeza avuga ko abacongomani babishaka batuye mu Rwanda bikingije ko nawe ntawamwangiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko abanyecongo batuye mu Karere ka Rubavu bakingirwa kimwe n’uko abandi baturarwanda bakingirwa, ko nta mwihariko wabo uhari.

“ Ni gahunda y’igihugu yo gukingira abaturarwanda, nta mwihariko w’abanyecongo rero haba mu kubakingira no kubashishikariza kwikingira.”
Meya wa Rubavu anashimira ubwitabire, agira ati, “Turashimra abaturage ko bitabira kuko ntabwo turategura ahantu yo gukingirirwa ngo tubure abo dukingira, n’imibare tuba twateganyije gukingira bijyanye n’inkingo dufite igerwaho buri gihe. Ibi ni byiza cyane ku baturage bose b’Akarere ka Rubavu.”

AbanyeCongo benshi batuye mu Rwanda bakorera iwabo muri Congo ku mpamvu zitandukanye zirimo umutekano, ubukode bw’amazu budahenze, ndetse n’ibicuruzwa byo mu nganda n’ibikomoka ku buhinzi biboneka mu buryo bworoshye kurusha muri Congo.

Gusa zimwe mu ngamba za Covid-19 zirimo gufunga imipaka na guma mu rugo zatumye bamwe mu banyekongo bari batuye mu Rwanda basubira iwabo aho zitari zakajijwe nko mu Rwanda.
U Rwanda rushimwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO kuba rumaze gukingira 10% by’abarutuye, mu gihe rwo rufite intego yo kuba rwakingiye nibura 60% muri Kamena 2022.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBahangayikishijwe n’ababo bari bafungiwe muri gereza ya Rusizi ubu batazi aho bari
Next articleGSMA Research Shows 3.4 Billion People Do Not Use Mobile Internet
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here