Home Ubutabera RURA yimye abadepite amakuru kuri Bisi za Leta, isabwa gusubiza abaturage miliyoni...

RURA yimye abadepite amakuru kuri Bisi za Leta, isabwa gusubiza abaturage miliyoni 400

0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), ari nacyo gishiznwe ubwikorezi, cyanze guha abagize inteko ishingamategeko amakuru kuri bisi zo gutwara abantu Leta yatumije mu mahanga. ibi byagarutsweho kuri uyu wa kane ubwo RURA yitabaga abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC.

Ubwo abadepite bari babajije abayobozi ba RURA, niba Leta yaratumije izi bisi kugirango isubire mu bucuruzi bwo gutwara abantu nk’uko byahoze mu kigo cyayo cya ONATRACOM, umuyobzi wa RURA, Rugigana Evariste, yasubije ko izi bisi Leta yatumije zizahabwa abikorera akaba aribo bakomeza ibyo gutwara abantu. Aha niho abadepite bahise bibaza ukoLeta izagaruza amafaranga yagze izi bisi ariko abadepite ntibabisubizwa kuko Rugigana uyobora RURA yahise abasubiza ko hari gukorwa inama z’uko aya amafaranga azagaruzwa ko nta byinhi yabivugaho.

Abadepite banibajije ku mafranga miliyoni 417, abaturage bishyuye internet ntibayibone, RURA ivuga ko aya mafaranga iyabitse iri gushaka uburyo izayongera kuri nkunganire leta yishyurira abaturage mu ngendo. Abadepite ntibemeye ibi byo gushyira amafaranga kuri nkunganire bavuga ko yibwe abaturage aribo bagomba kuyasubizwa.

Mumashusho n’amajwi, RURA, yimanye amakuru isabwa gusubiza miliyoni yibye abaturage

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKazungu yiburaniye yemera ibyaha icumi ashinjwa
Next articleRIB yanyomoje ibyo Kazungu yavuze mu Rukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here