Kuri uyu wambere nibwo hatangiye urabanza rw’ubujurire Paul Rusesabagina aregwamo n’ubushinjacyaha nyuma yaho butishimiye igihano yahawe cyo gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba.
Ku musni wambere w’ubu bujurire Rusesabagina ntiyagaragaye mu rukiko n’ubwo abandi bareganwa bo bari bitabiriye.
Kutitabira kwa Rusesabagina nibyo byagarutsweho mu iburanishwa ry’uyu munsi binatuma urabanza rusubikwa. Ubushinjacyaha bwifuzaga ko urabanza rukomeza nk’uko byagenze mu iburanisha ryambere Rusesabagina adahari ariko urukiko ntirwabifataho umwanzuro nyuma yo kwiherera ruvuga ko iburanishwa risubitswe hakazasomwa umwanzuro wo kuburana Rusesabagina ahari cyangwa adahari ku munsi w’ejo.
Ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda, Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze.
Uru rubanza we yari yikuyemo mu kwezi kwa gatatu avuga ko “nta butabera ntegereje” mu rukiko rukuru rwaruburanishije.
Igihano yakatiwe ni cyo kinini kurusha ibindi by’abo baregwaga hamwe.
Abaregwaga na bo bashobora kujurira kuri uwo mwanzuro w’urukiko bitarenze iminsi irindwi y’akazi isigaye, ku gihe cy’iminsi 30 giteganywa n’amategeko uhereye ku gihe iryo somwa ry’umwanzuro ryabereye.