Home Ubutabera Rutazana uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ubujurire ntakiri umugenzuzi mukuru w’Inkiko

Rutazana uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ubujurire ntakiri umugenzuzi mukuru w’Inkiko

0
Umugenzuzi mukuru w'inkiko, RUTAZANA Angéline, avuga ko nta rubanza rurasubirishwamo ku mpamvu z'akarengane kuko rwagaragayemo ruswa

Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza  yateranye kuri uyu uyu wa 24 Mutarama 2024, yafashe umwanzuro wo gusimbuza Rutazana Angeline wari umugenzuzi mukuru w’Inkiko asimburwa na  Nkurunziza Valens kuri uwo mwanya.

Ni itangazo ryasowe n’urukiko rw’Ikirenga, ruvuga ko iyi nama yari iyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ari nawe perezida w’inama nkuru y’ubucamanza Dr Ntezilyayo Faustin.

Nkurunziza yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kuva mu Ukuboza 2019. Yabanje kuba umujyanama wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, aba n’umucamanza mu Rukiko Rukuru.

Rutazana Angeline wasimbuwe kuri uyu mwanya yagizwe umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire kuva mu Ugushyingo 2023 akaba ari inshingano atagombaga gufatanya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImanza eshatu za Arusha zatwaye amafaranga angana n’ayakoreshejwe mu nkiko Gacaca
Next articleIkoranabuhanga niryo rizakemura ibibazo biri mu nzego z’ubuzima muri Afurika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here