Home Politike Rwamagana: Tugomba gusubirana umwanya wambere mu muhigo, nitwe tuwufiteho amateka yihariye- Meya

Rwamagana: Tugomba gusubirana umwanya wambere mu muhigo, nitwe tuwufiteho amateka yihariye- Meya

0

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye abayobozi batandukanye bo mu murenge wa Kigabiro, ko bagomba gukora ibishoboka byose aka Karere kakongera kuba akambere mu kwesa imihigo kuko amateka bafite mu kwesa imihigo ari abambere inshuro ebyiri nta kandi Karere kayafite kuva u Rwanda rwabaho.

Ubwo yaganiraga n’abayobozi batandakunye mu Murenge wa Kigabiro barimo abayobozi b’Utugali, imidugudu, abayobozi b’amadini n’abikorera, umuyobozi w’Akarere yaberetse ibyo bagomba kwitaho kugirango aka Karere kongere gahige utundi mu kwesa imihigo muri uyu mwaka.

Mbonyumuvunyi ati: “ Hari ibyo mwe mugomba gukora bibareba nko gushishikariza abaturage gutunga ikayi y’imihigo, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwiteganyiriza muri Ejo Heza, kugira ubwiherero no gukurungira inzu. Ibi nibyo mwe musabwa natwe dufite ibikorwa binini bitureba.”

Mbonyumuvunyi akomeza asaba aba bayobozi gukorana n’abaturage ibi bikagerwaho.

Ati “ Mu gihe Umurenge wa Kigabiro uhize kuba uwambere muri ibi bikorwa n’indi Mirenge yose y’Akarere ikabigeraho ntacyatubuza kongera kuba abambere.”

Aha niho Mbonyumuvunyi ahera avuga ko nta kabuza bagomba kwisubiza umwanya wambere kuko bawufiteho amateka bihariye.

Mbonyumuvunyi ati: “ Turashaka kwisubiza umwanya wambere, nitwe dufite amateka kubarusha kuko kuva u Rwanda rwabaho nta Karere kabaye akambere inshuro ebyiri zikurikirana usibye twe.”

Mu bindi abayobozi basabwe kuzakorana n’abaturage harimo kwita kuri serivisi zihabwa abaturage kuko nabyo biri mu bigenderwaho mu guha Akarere amanota mu mihigo. Gukemura ibibazo by’abaturage (Human security) harimo kubakira abatagira aho baba, kurwanya imirire mibi, kurarana n’amatungo, kurwanya ibiyobyabwenge no kubungabunga umutekano.

Abatuarge n’abayobozi mu murenge wa kigabiro intero ni ugushaka uko Akarere ka Rwamagana kongera kuba akamabere mu kwesa imihigo

Mbarushimana Thierry, uyobora umudugudu wa Busanza avuga ko mu mihigo y’ubushize habaye kurangara bituma Akarere kabo kaba akagatanu mu mihigo

Mbarushimana ati: “ Ntabwo twitaye ku makaye y’imihigo y’abaturage, ntabwo twigeze tubashishikariza kuyatunga ubu bigiye gukosoka tumenye ko ayo makayyi ahari n’ibirimo bigerweho.”

Mu bikorwa binini Akarere ka Rwamagana kahize gukora harimo gusana imihanda yangiritse, kubaka umuhanda mushya wa kaburimbo w’ibirometero 14 ufite n’amatara, gusana no kwagura agakiriro n’ibindi.

Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2021-2022, Akarere ka Rwamagana kabaye aka gatanu (5), umwanya ubuyobozi n’abaturage b’Akarere bavuga ko batishimiye bagereranyije n’imyanya bari bamaze igihe bagira mu kwesa imihigo kuko nko mu mwaka w’i 2016-2017 no mu mwaka 2017-2018, aka Karere kahize utundi kaba akambere kikurikiranya mu gihe mu mwaka wa 2019-2020 kari kabaye aka gatatu.

Akarere ka Rwamagana kari kamaze igihe katava mu Turere dutatu twambere mu kwesa Imihigo, harimo n’inshuro ebyiri kabaye akambere kikurikiranya akaba ari amateka kihariye
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushakashatsi Senateri Evode yakoze kuri Perezida Tshisekedi
Next articleAbibasira abakundana bahuje ibitsina baributswa ko ari icyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here