Itangazo rya minisiteri y’ubutabera rifungura Paul Rusesabagina, ririho n’abandi bantu batatu bahawe imbabazi barimo uwahamijwe icyaha cyo gutanga isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kunyereza umutungo no gutunda ibiyobyabwenge.
Rusesabagina Paul, wari ugiye kumara imyaka itatu afungiwe mu Rwanda yarekuwe nyuma yo gusaba imbabazi Perezida Kagame avuga ko yicuza ibyakozwe n’umutwe wa MRCD-FLN yari abareye umuyobozi akanavuga ko atazongera kugira icyo avuga kuri politiki y’u Rwanda. Rusesabagina yarekuranwe na Nsabimana Callixte, uzwi nka Sanka n’abandi 18 baregwaga muri dosiye imwe.
Usibye aba bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba hari n’abandi bantu batatu bahawe imbazi aribo Ronaldo Bill RUTAYISIRE, Justin NSENGIYUMVA na Ephraim RWAMWENGE.
Aba bose uko ari batatu nabo bari barahamijwe n’inkiko ibyaha bitandukanye nk’aho Ronaldo Bill RUTAYISIRE mu mwaka wi 2021 yahamijwe icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge.
Nsengiyumva Justin, yari akurikiranyweho gutanga isoko mu buryo budakurikije amategeko. Ni isoko yatanze ubwo yakoraga mu Karere ka Kayonza ariha abantu batabanje gutanga ingwate.
Undi ni Rwamwenge Ephraim, uyu yari umushoramali mu mujyi wa Kigali mbere yo gufungwa. Urukiko rukuru rwamuhamije icyaha cyo kunyereza arenga miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda maze ahanishwa gufungwa imyaka irindwi (7), no gutanga ihazabu irenga miliyoni 430 z’amafaranga y’u Rwanda.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109, rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.