Home Politike Perezida Kagame niwe watangije urugendo rwo kuvugurura itegeko nshinga

Perezida Kagame niwe watangije urugendo rwo kuvugurura itegeko nshinga

0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na Perezida Kagame, yemeje ivugururwa ry’ltegeko Nshinga hagamijwe guhuza ingengabihe y’amatora y’Abagize lnteko Ishinga Amategeko n’itora rya Perezida wa Repubulika kugira ngo yose ajye abera igihe kimwe.

Ibyo kuvugurura ietegko nshinga byagombaga gukorwa n’abadepite ubwabo cyangwa bigakorwa na Perezida Kagame kuko nawe abifitiye ububasha.

Senateri Evode Uwizeyimana, aherutse gutangaza ko bitagaragara neza mu gihe abadepite baba aribo batangije uyu mushinga kuko ingingo izahinduka mu itegeko nsinga aribo ireba. Ingingo izahinduka mu itegeko nshinga ni iyongerera abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite umwaka umwe kuri manda y’imyaka itanu bemerewe.

Guhindura iyi ngingo igena manda y’abadepite byo ntibisaba referandumu nk’uko byabaye mu mwaka wi 2015.

Ibi bivuze ko mu gihe aya mavugurura azaba arangiye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu Rwanda yahuzwa nk’uko bisanzwe bigenda henshi ku Isi.

Ubusanzwe mu Rwanda, amatora y’abadepite n’aya Perezida wa Repubulika yabaga mu myaka itandukanye cyane ko na manda zitanganaga. Manda ya Perezida yari imyaka irindwi, iy’abadepite ikaba imyaka itanu.

Muri Gashyantare mu 2023 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.

Mu kiganiro Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko imwe mu mpamvu yatumye bagira iki cyifuzo ari ijyanye n’amatora.

Ati “Turabona ko ari ikintu cyaba cyiza, abantu bamaze kubiganiraho neza ko hahuzwa amatora y’Abadepite na Perezida wa Repubulika. Ibi bizadufasha cyane kuko mu bihugu byose, ingengo y’imari mu gihe cy’amatora iba ari ikibazo gikomeye cyane, atari ku gihugu gusa ahubwo n’amashyaka ya Politiki.”

“Muzi ko amashyaka ya politiki akoresha amafaranga menshi mu gihe cyo gutegura amatora. Ibi bihujwe cyane cyane dushyira no mu gaciro ko imigabo n’imigambi y’aya mashyaka iba iganirwa mu gihe cyo gushaka abadepite, kandi ni nako bigenda mu gihe cy’amatora ya Perezida, iyo migabo n’imigambi ni yo isubizwa mu baturage kugira ngo bayumve. Bihujwe, byatugabanyiriza cyane ibijyanye n’ingengo y’imari hamwe n’umwanya.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y’abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.

Iyi komisiyo igaragaza ko mu gihe aya matora azaba ahurijwe hamwe hazakoreshwa ingengo y’imari ya miliyari 8Frw.

Mu gihe iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa bivuze ko ko manda y’abadepite bariho uyu munsi yakwiyongeraho umwaka umwe ikazarangira mu 2024.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamwenge wategetswe kwishyura arenga miliyoni 400 niwe wafunguranwe na Rusesabagina
Next articleAbimukira bambere bavuye mu Bwongereza bageze mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here