Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batanu gusa ari bo baguye mu gikorwa cyo kwirukana impunzi z’Abanyekongo zari zimaze iminsi 3 zikambitse ku cyicaro cya HCR mu karere ka Karongi ,mu myigaragambyo ikomeye imaze iminsi ihabera.
Polisi yemeza kandi ko yanakomerekeje impunzi zigera kuri 20, naho abapolisi barindwi bakomerekera mu bushyamirane n’impunzi.
Ku ruhande rwazo, impunzi zo zivuga ko abapfuye n’abakomeretse bashobora kuba barenga 11 ndetse baruta kure umubare utangazwa na polisi.
izi mpunzi zi maze imyaka irenga 20 muri iyi nkambi yakiziba zivuga ko zamaze gutakariza icyizere igipolisi umwe muri bo yagize ati” ese ko numva polisi ngo ishimwa aho iri hose muri loni na hehe hose ni irihe kosa twebwe twabakoreye kuburyo batubangamira bigezaha bakanaturasa ku mugargaro ,ibaze kubona umupolisi atinyuka agasunikira mu muferege umudamu utwite ,uteruye n’umwana ubu igipolisi cyose nicyo kizengurutse inkambi yose baduteye ibyuka biryana mu maso baretse tukigaragambya mu mahoro ”.
Umuyobozi w’impunzi mu nkambi ya Kiziba Mbangutse Maombi yadutangarije ko yahamagawe ni inzego z’umutekano akabwirwa ko hazaraswa benshi ” nahamagawe na polisi ndetse n’uharariye ingabo mu ntara y’iburengerazuba bambwira ko amaraso y’abantu bazagwa aha azabazwa njyewe kandi ko nanjye ntazasigara ”.
Ntago twigeze twemererwa kwinjira mu nkambi ya Kiziba cyangwa kubitaro bya Kibuye ngo ,turebe abakomeretse cyangwa ngo tumenye imibare ya abapfuye,.
Bamwe mubahagarariye impunzi twavuganye ariko batashatse gutangaza amazina yabo bavuga ko nibura habarurwa abantu 11 ndetse bamwe bashobora kwiyongera kubera ibikomere bafite isasa ni isaha .
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Theos Badege yasobanuye ko bakoresheje imbaraga nyinshi bitewe n’uko impunzi zanze kumvira kandi zikaba zari zifite ibirwanisho birimo inkoni, ibyuma n’imipanga. Polisi ivuga ko impunzi 20 n’abapolisi barindwi bakomerekeye mu cyo yise guhangana.
N’ubwo polisi ivuga ko itakoresheje amasasu, urwamo rw’imbunda rwarumvikanaga kugera no mu mugi wa Kibuye. Amakuru dukesha umunyamakuru wacu uriyo, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, abapolisi bakoze amasuku aho impunzi zari zikambitse ari na ho benshi bakomerekeye cyangwa bakahapfira. Kugeza mu ma saa cyenda habonekaga amaraso n’ibisigarira by’amasasu.
Abanyamakuru bacu bahari bavuga ko mu mugoroba wo kuwa kane, hageze imodoka zatundaga inkomere, harimo n’abo byagaragaraga ko batanyeganyega.
Zimwe mu mpunzi ziri imbere mu nkambi, zivuga ko hari amakuru y’uko Leta y’u Rwanda itegura guta muri yombi abagabo n’abasore baba barigeze kuba abasirikare.
Polisi ivuga ko hari abagera kuri 15 yataye muri yombi biganjemo abayobozi n’abari ku ruhembe rw’imbere mu mpunzi. Ivuga ko bakekwaho gufata bugwate inyubako ya HCR no kugumura impunzi.
Source: IREME news/Muhizi Olivier