Home Ubuzima Iyo hatabaho imiti igabanya ubukana bwa VIH, mu Rwanda haba hari imva...

Iyo hatabaho imiti igabanya ubukana bwa VIH, mu Rwanda haba hari imva nyinshi.

0

Mu gushaka kumenya imibereho y’abafata imiti uko babayeho muri iki gihe, ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya sida mu Rwanda ABASIRWA, basuye bamwe mu babana n’ubwandu bwa Virus itera sida mu karere ka Kirehe ho mu ntara y’iburasirazuba maze babatangariza ubuzima babayeho nyuma y’aho leta y’u Rwanda ishyizeho gahunda yo gutanga imiti ku buntu kubamaze kwandura Virus itera Sida.

Twizeyemungu Gablier uhagarariye urugaga rw’ababana na Virus itera Sida mu karere ka Kirehe RRP+ yatangarije abanyamakuru ko mu Rwanda iyo hatabaho imiti igabanya ubukana bwa virus itera Sida haba hari imva nyinshi mu rwego rwo kugaragaza ko ababa baramaze gupfa baba ari benshi.

Dr Emmanuel Nsabyamahoro uhagarariye ubuvuzi mu bitaro bya kirehe, we yavuze ko ashima intambwe muri rusange ubuvuzi bwo mu Rwanda bugezeho kuba bubasha gutanga service zirimo no kwita by’umwihariko ku bafite ubwandu bwa  virus itera, babonerwa imiti.

Dr Emmanuel avuga ko ku mavuriro yose yo mu karere ka Kirehe haboneka service zo gutanga imiti ku bafite ubwandu bwa SiDA kandi ku buntu, hakaba hariho na gahunda yo gukomeza gukurikirana ubuzima bwabo.

Abajijwe n’abanyamakuru ku bwandu bushya no kuba aka karere karimo inkambi, irimo umubare w’impunzi nyishi kimwe n’urujya n’uruza rwabakoresha umupaka wa Rusumo, yavuze ko nta mpungenge zihari ku bwandu bushya, kuko hariho za poste de sante ku mupaka no mu nkambi muri gahunda ya RBC yo gutanga udukingirizo ku hantu hahurira abantu benshi no kubapima ku bushake, ari nako hakomeza gutangwa inama zo kubwira abantu kwirinda virus itera sida.

Kuba kandi nta kigo na kimwe mu karere ka Kirehe kidatanga service za ARV, nabyo ngo bifite umumaro kuko ngo abantu bakomeza kugira imyumvire mishya kuri iyi ndwara.

Amakoperative n’amashyirahamwe abarirwa muri 60 mu karere ka Kirehe abamo abafite ubwandu bwa virus itera Sida basaga 3000, bafatanyije n’abajyanama b’urungano muri bo, ngo nabo bagira uruhare mu gukomeza kwigisha abandi kwirinda ubwandu bushya muri aka karere.

Dr Emmanuel kandi ngo asanga ari uruhare rwa buri wese mu gukomeza urugamba rwo kwigisha  gushishikariza abantu kwipimisha ku bushake, abamaze kwandura bagafashwa kubona imiti, abatarandura bakagirwa inama zo kwirinda inzira zose zibakururira ibyago byo kwandura ubwandu bushya bwa virus itera Sida.

Kuva iyi VIRUS yatangira kumenyekana ku isi, aho yavumbuwe bwa mbere mu mwaka 1981 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu Rwanda mu bitaro bikuru bya CHUK umurwayi wayirwaye bwa mbere ikamugaragaraho mu mwaka 1983, uko imyaka yagiye ishira indi ikaza, yagiye ikomeza guhitana abatari bake, ari nako isiga ubukene mu miryango,

hari umubare munini wabishwe n’iyi ndwara bikitwa amarozi, ibintu byagiye binateza amakimbirane mu miryango imwe n’imwe, dore ko itigeze inagira urukingo kugeza magingo aya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article7% nibo bafite Virusi itera SIDA mu mujyi wa Kigali
Next articleKirehe: Abasaga 4700 bahabwa imiti igabanya ubukana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here