Home Ubutabera Tharcisse Muvunyi Wahamijwe Ibyaha birimo na Jenoside yapfuye

Tharcisse Muvunyi Wahamijwe Ibyaha birimo na Jenoside yapfuye

0

Tharcisse Muvunyi wahamijwe ibyaha bitandukanye birimo n’icyaha cya jenoside kubera gushishikariza rubanda gukora jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi yaguye muri Nijeri. Ni nyuma y’uko ubusabe bwe bwo kujya kwivuriza mu Bwongereza butasubijwe nk’uko byatangajwe ejo ku wa gatandatu n’uwamwunganiraga mu mategeko.

Abbe Jolles yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ababanaga na Muvunyi bamusanze mu bwiyuhagiriro yapfuye.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, Tharcisse Muvunyi yari umusirikare mukuru wo ku rwego rwa Liyetona Koloneli mu ngabo z’u Rwanda.

Kuva arekuwe mu 2012 yabaye mu nzu irindiwe umutekano mu gihugu cya Tanzaniya aza kuhava mu 2021 ajyanwa muri Nijeri aho yabanaga n’abandi barindwi mu nzu, na bo bakatiwe kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe z’abatutsi.

Yari amaze ibyumweru arwaye. Taliki 6 z’ukwezi kwa gatanu bamusanze atumva bamutwara mu bitaro kumucisha mu cyuma bareba uko ubwonko bwe bumeze. Iryo suzuma ntiryarangiye.

Bamusezereye taliki 10 z’ukwezi kwa gatanu. Nyuma y’iminsi itandatu Abbe Jolles umwunganira mu mategeko yasabye Umuryango w’Abibumbye ko yavurizwa mu Bwongereza ariko ntibamusubiza.

Umuryango w’Abibumbye ntiwigeze usubiza ubusabe bw’umunyamakuru bwo kugira icyo uvuga kuri iki kibazo. (Reuters)

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamwe mu basirikare baherutse kwirukanwa muri RDF, bari mu marira akomeye
Next articleKarasira Aimable yarezwe n’icyaha cy’iyezandonke
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here