Home Politike Bamwe mu basirikare baherutse kwirukanwa muri RDF, bari mu marira akomeye

Bamwe mu basirikare baherutse kwirukanwa muri RDF, bari mu marira akomeye

0

Bamwe mu basirikare baherutse kwirukanwa bavuga ko ubu batazi aho bagiye gutangirira ubuzima kuko bari baziko umwuga wabo ari igisirikare kuko nta kindi bize kandi bakaba bari barakigiyemo bakiri bato bityo bakaba bari bakimazemo igihe kirekire.

Umwe mu basirikare birukanwe utashatse gutangaza umwirondoro we yabwiye ikinyamakuru Intego ko ubu nawe ari mu gihirahiro cy’ubuzima kuko nyuma y’imyaka 11 mu gisirikare nta kindi azi yakora kuko yumvaga ko umwuga we ari igisirikare.

Ati “ naratunguwe cyane kuko narimaze mu gisirikare imyaka 11, ikindi muri iyo myaka yose sinigeze njya mu butumwa bw’akazi mu mahanga ngo nkureyo amafranga. Nsezerewe nta kintu na kimwe mfite kimfasha kubaho.”

Uyu wasezerewe afite ipeti rya kaporali avuga ko agowe no kwakira ibyamubayeho kuko atazi n’aho agiye kuba mu gihe ari kwitekerezaho.

“Usibye njye hari n’abandi duhuje ibibazo twaganiriye twibaza umuntu ugiye kudutunga kugeza tubonye akandi akazi, kuko nako nti twizeye ko twakabona kuko aho twagakwiye kugashakira ari mu bigo byigenga bicunga umutekano ariko nabyo ntibyakira abirukanwe mu gisirikare.”

Akomeza avuga ko kwirukanwa ari icyasha kuri bo “ Nibura bari gusesa amasezerano ariko ntibyitwe ko twirukanwe kuko ubu dufatwa nk’abantu bagambaniye igisirikare cy’Igihugu kandi nkanjye sinigeze ntekereza icyo kintu.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, aherutse gutangaza ko abasirikare birukanwe muri RDF bazize impamvu zitandukanye zirimo ibyaha bakoze cyangwa imyitwarire mibi itajyanye n’umwuga wa gisirikare, ku buryo hari abazakurikiranwa n’inkiko.

Uyu wirukanwe avuga ko hari hashize imyaka 5 akatiwe n’urukiko rwibanze rwa gisirikare gufungwa imyaka ibiri  ayirangije asubira mu kazi kandi ko nyuma yaho atigeze yo ngera gukora icyaha cyamujyanye mu nkiko.

Ati : “ Ntabwo navuga ko hari ibindi byaha nakoze byari gutuma nirukanwa nk’umugambanyi kuko ntazi icyo abantangiye raporo bashingiyeho.”

Taliki ya karindwi (7) Kanama, nibwo ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda bwasohoye itangazo rivuga ko Perezida Kagame, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo, yirukanye mu ngabo z’u Rwanda RDF, abasirikare babiri bari ku rwego rwa Jenerali, abasirikare 14 bafite amapeti y’abofisiye n’abandi basirikare 116. Iri tangazo ryanavugaga ko hari abandi basirikare 112 basheshe amasezerano yabo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKayishema Fulgence akurikiranweho ibyaha 54 muri Africa y’Epfo
Next articleTharcisse Muvunyi Wahamijwe Ibyaha birimo na Jenoside yapfuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here