Mu iburanishwa ry’urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel, uzwi ku izina rya Bomboko ryo kuri uyu wa 23 Mata 2024 mu Rukiko rwa Rubanda ruherereye mu Bubiligi , umutangabuhamya yashinje Bomboko gutanga amabwiriza mu kwica abatutsi aho yagaragaye ari kumwe na visi perezida w’interahamwe (George Rutaganda) mu gutanga imbunda n’amabwiriza yo kwica.
Umwe mu batangabuhamya w’imyaka 57 wari mu cyahoze ari Segiteri Cyahafi (ubu ni mu murenge wa Gitega) aho Nkunduwimye akekwaho kuba yarakoreye ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, mu kiniga cyinshi yabwiye Perezida w’urukiko n’inyangamugayo ko Nkunduwimye yazanye n’uwari visi perezida w’interahamwe, batanga imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka kumva akiriho.
Yagize ati: “Italiki yatubereye mbi ni iya 14 Mata, amasaha yo ku manywa nibwo haje umugabo wari visi perezida w’interahamwe ari kumwe na Nkunduwimye Emmanuel, batanga imbunda bavuga ko nta mututsi bashaka kongera kumva akiriho”. Akomeza avuga ko yiyumviye Nkunduwimye ubwo yatangaga imbunda aziha interahamwe, avuga ati: “Sinshaka kuzongera kubona umututsi akiriho.”
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko bahise bica umwe mu bagize umuryango we, nyuma abishwe bakabaroha mu byobo byari byaracukuwe mbere y’uko Jenoside yakorewe abatutsi itangira muri Gitega. Ati: “Ntibyarangiriye aho, kuko bakomeje kugenda babasura babazanira itabi n’imbunda. Umuryango wanjye ntibyaworoheye kuko umwe bahise bamwica”. Uyu mutangabuhamya avuga ko ubwicanyi bwakomeje abo bishe bakabaroha mu byobo kuko byari byaracukuwe mbere bimenwamo amavuta y’imodoka (vidange).
Mu igaraji ryitwaga AMGAR kandi habereye ibikorwa byo gufata ku ngufu abarimo na bashiki b’uyu mutangabuhamya ku mabwiriza yatanzwe na Nkunduwimye afatanyije na visi perezida w’interahamwe nk’uko uyu mutangabuhamya yabisobanuriye urukiko. Yagize ati: “Babamereye nabi cyane babafata ku ngufu (Viol) ngo bumve uko abatutsi bamera. Byabereye muri AMGAR ku mabwiriza ya George Rutaganda na mugenzi we Bomboko. Nyuma yo kubafata ku ngufu barabishe babajugunya mu byobo byari munsi ya AMGAR”.
Muri Segiteri Cyahafi hiciwe abantu batari munsi y’ibihumbi 14. Mu byobo byari munsi ya AMGAR yavanywe imibiri y’abantu batari bake.
NYIRANGARUYE Clementine