Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Indonesia yatangaje ko yishimiye ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Rwanda Biruta Vincent, kuri telefoni mu gitondo cyo kuri uyu wambere.
Minisitiri Retno Marsudi, avuga ko ategereje ko u Rwanda n’igihugu cye barangiza gusinya amsezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi atarasinywa.
Ku rubuga rwa twitter rwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Indonesia, batangaza ko Vincent Biruta, azagirira urugendo muri iki guhugu mu kwezi kwa Kanama agiye kuhafungura ambasade.
Uwihanganye Jean de Dieu niwe wari usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Indonesia ariko akagira icyicaro muri Singapore.
Hahsize amezi abiri gusa Uwihanganye, ahaye impapuro perezida wa Indonesia, Joko Widodo zimwerera guhagararira u Rwanda muri iki Gihugu.
Ubwo Perezida Kagame yitabiraga inama y’Umuryango w’ibihugu bikize ku isi izwi nka G20 yabereye muri Indonesia mu Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na Perezida w’iki gihugu Joko Widodo, ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubutwererane ndetse no ku iterambere n’uburyo bwo gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Indonesia.
Mu bikorwa u Rwanda rukorana n’iki gihugu harimo kohereza muri Indonesia ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta ava mu bimera, icyayi ndetse n’ikawa.