Ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ubwongereza UK Times, kivuga ko umwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu yemeje ko abimukira bashaka kuba mu Bwongereza bagiye kujya bazanwa mu Rwanda no muri Ghana mu gihe batarabona ibyangombwa akaba ariho babitegerereza.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mushinga ari mwiza ku Bongereza ko ushobora kongera kugarurira Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu Boris Johnson icyizere nyuma yo kugitakaza yitabira ibirori akica amabwiriza ya Covid-19.
Uk Times ivuga ko yabwiwe n’umuyobozi itatangaje umwirondoro we ko “ Guverinoma ifite ubushake bwo kwishyura amamiliyoni menshi y’amapawundi igihugu cyizemera kwakira aba bimukira.”
Umuryango w’abibumbye uherutse kwihanangiriza ibihugu byo ku mugabane w’uburayi bishaka kujya byohereza abimukira mu bindi bihugu, uyu muryango uvuga ko ibi atari ukubahiriza uburenganzira bwa muntu ndetse ko bitandukanye n’inshingano ibihugu bifite ku baturage nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga.