Home Politike U Rwanda rwahakanye ko hari abasirikare bwarwo biciwe muri Mozambique

U Rwanda rwahakanye ko hari abasirikare bwarwo biciwe muri Mozambique

0

Leta y’u Rwanda yahakanye amakuru yabyutse akwirakwizwa ku mbugankoranyambaga avuga ko intagondwa za Leta ya Kiyisilamu (IS) zo muri Mozambique zishe abasirikare b’u Rwanda icumi (10) mu mirwano yahuje impande zihanganye.

Inkuru y’iyicwa ry’abasirikare b’u Rwanda yakwirakwiye cyane kuri twitter ikwirakwizwa n’abanye congo n’abandi basanzwe batavuga neza leta y’u Rwanda. Gusa bakwirakwizaga ibi bifashishije amafoto y’abasirikare barashwe n’itangazo riri mu rurimi rw’icyarabu bavuga ko ari ubutumwa bw’atanzwe n’umutwe w’ibyihebe uba mu majyaruguru ya Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado.

Muri iri tangazo bavugako abasirikare icumi (10) b’u Rwanda n’abandi ba Mozambique batavuze umubare aribo biciwe mu gitero uyu mutwe wagabweho ukirwanaho. gusa ngo hari n’umusirikare umwe wa Mozambique wafashwe ari muzima.

Gusa ibi  byaje kubeshyuzwa n’umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, wavuze ko ari amakuru y’ibinyoma agamije kuyobya rubanda (fake news).

Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique ziriyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi aho mu mpeshyi ya 2021 Mozambique, yasabye u Rwanda ubufasha mu kugarura amahoro mu gace kari karigaruriwe n’izi ntagondwa. U Rwanda rwabishimiwe na benshi kubera umusaruro rwatanze muri ibi bikorwa ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi ukaba uherutse kwemera gufasha izi ngabo mu buryo bw’ubukungu.

Kugeza ubu u Rwanda rwongereye umubare w’abasirikare rufite muri Mozambique ku buryo bose hamwe n’abapolisi ubu bagera mu 2500, banahabwa ubutumwa bushya bwo gukurikirana ibyihebe aho bihungiye hose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrwego rw’ubugenzacyaha RIB, rugiye kongererwa ububasha
Next articleAmahirwe ahabwa abakobwa bajya mu yisumbuye angana n’ay’abahungu-NESA
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here